Psoriasis ni indwara itandura kandi itica, ariko usanga itera ipfunwe uyirwaye kuko ni indwara ituma uruhu rutakaza ubwiza, rugasa n’uruvuvuka rukazana amabara ku mubiri, aho bamwe babibonye babyitiranya n’ amarozi, abandi bakabyitiranya n’ amahumane ariko mu by’ukuri ataribyo.
Abaganga bagaragaza ko bimwe mu bishobora gutera iyi ndwara harimo uturemangingo ndangasano( genes) abantu baba bakomora ku bababyaye, ariko hakaba n’ibindi bizamura ibyago byo kuyirwara nko kunywa itabi, inzoga ndetse no guhangayika.
Abagize Ihuriro ryita ku barwayi ndetse na Rwanda Psoriasis And Psoriatic Arthritis Association mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri icyi cyumweru taliki 2 Kamena 2024 bavuze ko n’ubwo iyi ndwara itandura, ikibazo ari uko uyirwaye ahezwa cyangwa akiheza bikiyongeraho ko n’imiti yayo ihenze.
Rugambwa Gérard ni umwe mubarwaye indwara ya Psoriasis avuga ko bigora kuyimenya ugifatwa nayo, binagora kubyakira.
Ati” Byarangoye kubyakira, kuko sinunvaga ibyo aribyo , kubona uhora kwa muganga wahagarika umuti ukabona biragarutse byiruka sinumvaga ibyo aribyo. Kubyakira byabanje kungora mara imyaka itari mike ndi kumwe nabyo ntumva ibyo aribyo ntarabasha kubyakira, ikibazo gikomeye k’iyi ndwara n’abantu muri sosiyeti barakureba bakareba uko umeze bakavuga ngo urwaye ibi n’ibi ntawagusuzumye, nta n’ubumenyi abifiteho, nabyo bikakugiraho ingaruka”
Dr. Alice Amani Uwajeni ukora mu ihuriro nyarwanda ry’abarwayi n’abavuzi ba psoriasis akaba asanzwe ari umuganga w’indwara z’uruhu asaba abantu kwisuzumisha hakiri kare no kwirinda bimwe mubituma iyi ndwara ikomera.
Ati: “ Iyi ni indwara iri chronic, bivuze ko ikira ariko ikongera ikagaruka. Niyo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare kandi bakirinda ibintu bituma uburwayi bukomera birimo kunywa itabi n’inzoga, bakirinda umuhangayiko kuko nawo twasanze utuma uruhu rw’umuntu rutakaza umwimerere warwo”.
Pierre Celestin Habiyaremye uhagarariye ihuriro ry’abarwayi b’iyi ndwara (Rwanda Psoriasis and Psoriatic Athetisis Association), avuga ko bashaka ngo abantu bamenye iyi ndwara, binyuze mu ntego zabo ari zo(Awareness, Knowledge & Advocacy)
Ati“ ‘Awareness’ kumenyekanisha iyi ndwara kugira ngo indwara abantu bayimenye, icyo ni icya mbere, bareke no kuyitiranya n’ibindi bintu, iyo abantu barangije kuyimenya, icya kabiri ni ‘knowledge’ ibijyanye na yo kumenya ngo ni ya ndwara itandura, uyirwaye ntiyakwanduza, uyirwaye ntakwiye guhezwa, uyirwaye afata imiti gute, uyirwaye yivuriza hehe?, uyirwaye yirinda ibiki n’ibiki,…ingingo ya gatatu ni ijyanye n’ubuvugizi ‘Advocacy’ dufatanye tubwire abanyarwanda ko Psoriasis iriho, kandi ko umuntu uyirwaye atarozwe, atahumanye,…”
Ni uburwayi bushobora gufata ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’umutwe, igice cyo hejuru ku mubiri, igice cyo hasi, ibiganza, amaguru, mu mavi n’ahandi. Bushobora gufata umubiri ku rugero rungana na 10%, 20%, 30% ndetse na 40% by’umubiri wose. Hari n’ubushobora kugera kuri 72%.
Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho
Mukanyandwi Marie Louise