Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umuhanzi Coolio waririmbye ‘Gangsta’s Paradise’ yapfuye.

Umuhanzi Coolio waririmbye ‘Gangsta’s Paradise’ yapfuye.

Coolio, umuhanzi w’injyana ya rap wo muri Amerika uzwi cyane kubera indirimbo ye ‘Gangsta’s Paradise’ yamamaye cyane, yapfuye ku myaka 59.

Amazina ye yose ni Artis Leon Ivey Junior akaba yaravukiye Monessen muri leta ya Pennsylvania tariki ya 1 Kanama 1963. Uyu mugabo w’abana 6 kandi akaba yaranarwanye muri Bosnia ari mu gisirikare cya Amerika US army.

Jarez Posey uhagarariye inyungu ze yabwiye ibinyamakuru muri Amerika ko bamusanze atagihumeka ari hasi mu bwogero bw’inzu y’inshuti ye i Los Angeles.

Coolio yatangiye gukora muzika mu myaka ya za 1980, ariko yashimangiye izina rye mu mateka ya hip hop ubwo yakoraga indirimbo Gangsta’s Paradise mu 1995.

Impamvu nyakuri y’urupfu rwe rwabaye kuwa gatatu ntabwo iratangazwa. Gusa Jarez Posey yabwiye ikinyamakuru TMZ, cyatangaje iyi nkuru mbere, ko abafasha b’abaganga bakeka ko yaba yagize guhagarara k’umutima.

Artis Leon Ivey Jr, wamenyekanye nka Coolio, yatwaye igihembo cya Grammy kubera Gangsta’s Paradise, yakoreshejwe nk’injyana ivugira inyuma muri filimi ‘Dangerous Minds’.

Iyi ndirimbo iracyakomeje kumvwa henshi ku isi, ndetse kuri Spotify yarengeje kumvwa ishuro miliyari imwe, nk’uko byanditse ku rubuga rwa Coolio.

Mu rugendo rwa muzika rw’imyaka igera kuri 40 yakoze album umunani, atsindira igihembo cya American Music Award na bitatu bya MTV Video Music Awards.

Izindi ndirimbo ze zakunzwe zirimo Fantastic Voyage, Rollin’ With My Homies, 1, 2, 3, 4 (Sumpin’ New), na Too Hot.

Yari agikora muzika kugeza ku rupfu rwe – apfuye mu gihe we n’abandi bahanzi bamamaye mu myaka ya za 1990 bari bageze hagati mu bitaramo bakoreraga ahatandukanye.

Mu minsi micye ishize, we n’abahanzi nka Vanilla Ice na Young MC bakoze igitaramo muri Texas.

Kuri Twitter, Vanilla yanditse ati: “Birandenze kumva ko inshuti yanjye nziza Coolio yapfuye”

Snoop Dogg we yasobanuye ko Coolio mu ndirimbo ye yamamaye, arandika ati: “Gangstas paradise. R I P.”

Yatangaje kandi ifoto bari kumwe ubwo batunganyaga amashusho y’indirimbo Gangsta Walk bakoranye mu 2006

Reba indirimbo Gangsta’s Paradise hano:

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here