Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umuhanzi w’icyamamare agiye gutandukana n’uwo bashakanye batamaze umwaka barushinze

Umuhanzi w’icyamamare agiye gutandukana n’uwo bashakanye batamaze umwaka barushinze

Miley Cyrus Umuhanzi w’icyamamare agiye gutandukana n’umugabo we Liam Hemsworth mu gihe hatarashira umwaka umwe bashakanye.

Mu Itangazo abahagarariye Miley bahaye televiziyo CBS yo muri Amerika rivuga ko “ubu bombi bumvikanye gutandukana”.

Uyu muhanzi hamwe n’uyu mukinnyi wa cinema bahuye mu myaka 10 ishize mu bikorwa byabo by’ubuhanzi.

Aba bombi bagize ibihe byo kugenda bakundana bakongera bagatana – mu 2013 batandukanyeho igihe – bongeye gusubirana mu 2015 maze mu 2018 bararushinga.

Miley wakunzwe cyane mu ndirimbo nka “Malibu” cyangwa “Party in the USA”, yemeje iby’ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga yerekana amashusho yabwo ubwo bwabaga mu kwezi kwa 12.

Bakoreye ubukwe mu nzu ya Miley iherereye muri Leta ya Tennessee ahari hatumiwe abantu bacye b’inshuti n’abo mu miryango yabo.

Itangazo ryo gutana kwabo rigira riti: “Bemeranyije ko ibi ari byo bikwiriye mu gihe bombi bashyize imbaraga mu mirimo yabo”.

“Bazakomeza kuba ababyeyi beza b’amatungo yo mu nzu bafite kuko bazajya bagabana umwanya wo kubana nayo. Mwubahe ubuzima bwite bwabo”.

Mbere y’aya makuru bemeje, ku wa gatandatu Miley yari yashyize ifoto kuri Instagram imugaragaza asa n’ubabaye kandi atambaye impeta ye yo gushyingirwa.

src; Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here