Umuhanzikazi Gabby Kamanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana( Gospel), yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kuko akunda guhesha umugisha abantu batandukanye abinyujije mu ndirimbo ze, ndetse n’ubuhanga adasibwa kuvugwaho.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bandi benshi batumiwe mu giterane cyo gusoza amasengesho y’iminsi 120 mu Itorero Abacunguwe. Ubwo uyu mwari yari muri iki gitaramo Bishop Rugagi Innocent yamwise irindi zina ryiyongera ku mazina ye yari asanganywe.
Iryo zina ntarindi ni ” Miss Gospel” Ubwo Bishop yamwitaga iryo zina yanasubiyemo ko Atari ku nshuro ya mbere amwise iri zina. Ati:” Sibwo bwa mbere mwita iri zina kandi rwose mbona ari Miss Gospel. Ku mazina yawe njyewe nongeyeho Miss Gospel”
Icyo gitaramo aho Bishop yahaga Gabby iri zina yari yagihuriyemo n’umuhanzi Patient Bizimana ndetse na Cubaka Justin wanamufashije gucuranga, ubwo hari ku Itariki 07/07/2017.
Mukazayire-Youyou