Yusaku Maezawa ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani yatangaje ko akeneye “umufasha wo kubana ubuzima bwose” bazajyana mu rugendo rwa mbere rwo mu kirere Space X ku kwezi mu mwaka w’2023
Ku myaka 44 y’amavuko, Uyu Muyapani afite umutungo ubarirwa muri za Miriyari z’amadolari ya Amerika, yakuye mu kwerekana imideri akaba ariwe musivili wa mbere uzakora uru rugendo rwo mu kirere mu kigendajuru cya Starship.
Urwo rugendo rutegerejwe mu mwaka wa 2023, rukazaba ari urugendo rwa mbere ruzaba rukozwe n’ibiremwa muntu kuva mu mwaka wa 1972.
Mu butumwa yacishije kuri internet, Bwana Maezawa avuga ko ashaka gusangira icyo gikorwa n’umugore “yihariye”.
Uyu muherwe, aheruka gutandukana n’umukunzi we, Ayame Goriki w’imyaka 27, yasabye abagore kwiyandikisha mu kigorwa cyo guhuza abakundana ku rubuga rwe.
Bwana Maezawa yanditse ku rubuga rwe agira ati “Mu gihe ntangiye kwihugiraho ndetse no gufatwa n’irungu hari ikintu kimwe mpita ntekereza : Gukomeza gukunda umugore umwe. »
Yakomeje agira ati : “Nshaka kubona uwo ‘tubana ubuzima bwose’. Jyewe n’uwo mukunzi wanjye, nshaka ko tuzanezerwa urukundo rwacu hamwe n’amahoro kw’isi turi kure mu kirere.”
Urwo rubuga ruriho ingingo zisabwa hamwe na gahunda y’ubwo busabe buzamara amezi atatu.
Ubwo butumwa bwanditse mu buryo bwo kureshya, burimo ingingo zivuga ko abashaka kwiyandikisha bagomba kuba nta mukunzi bafite, barengeje imyaka 20, bafite ibitekerezo bireba kure, kandi bashaka kugenda kure mu kirere(space).
Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 17 z’ukwa mbere kandi icyemezo cya nyuma ku uzaba «umukurunzi” wa Bwana Maezawa kizafatwa mu kwezi kwa gatatu.
Bwana Maezawa asanzwe akunda gufasha, yamenyekanye ubwo yavuzaga ingoma mu itsinda rya muzika y’injyana ya punk.
N. Aimee