Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umukinnyi Kaje Elie mu yindi mpano yo kwandika indirimbo, yaririmbwe n’umuhanzi Nathalie....

Umukinnyi Kaje Elie mu yindi mpano yo kwandika indirimbo, yaririmbwe n’umuhanzi Nathalie. Reba Video:

Kaje Elie ukinira ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball ndetse akaba na Kapiteni w’ikipe ya REG BBC, yatangaje ko uretse impano yo gukina umupira w’amaboko, afite n’indi mpano yo kwandika indirimbo, aho iyambere yasohotse.

Kaje uvuga ko mu ndirimbo nyinshi amaze kwandika hari iyambere ubu yamaze gusohoka, aho yaririmbwe na mushiki we uvuka ari impanga witwa Kaje Nathalie, izi mpanga zikaba zikurikira Kaje Elie bwa kabiri, avuga ko yishimiye gutambutsa ubu butumwa buhumuriza kugira ngo bufashe n’abandi bantu batandukanye bari mu bigeragezo bw’ubuzima bitandukanye.

Aganira na Ubumwe.com yagize ati” Byanjemo kuba nakwandika indirimbo nk’uburyo bwo guhumuriza abantu, ndetse no kuba na kwihumuriza ubwanjye. Abantu benshi iyo bari mu makuba cyangwa mu bibazo, hari abafata ama notes books (udukayi duto) yabo bakandika,kugira ngo babyikize, hari abajya mu gusenga, hari ushaka umuntu yaganiriza, mu buryo bwo kuba yakwikuramo ikibazo kiri mu mutima. Nanjye iyo ndi mu bihe by’ibibazo ndasenga nkahungira ku Mana, ubwo nahisemo kuba nabishyira mu ndirimbo kugira ngo bibe n’umusanzu wanjye bibe byanafashe abandi bibaha ihumure.”

Ibi kandi byashimangiwe na Kaje Nathalie wavuze ko kuva mbere akiri umwana muto yakundaga kuririmba ndetse afite n’inzozi zo kuzaba umuririmbyi ,yashimangiye ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ari ihumure, ndetse no kwibutsa abantu aho ubutabazi nyabwo buturuka.

Elie avuga ko icyari kigenderewe kuri we ayandika ari ukugira ngo ahumurize abantu bari mu bibazo bitandukanye

Yagize ati” bitewe n’uko turi mu bihe bigoye cyane. Hari abantu benshi baca mu nzira zitarizo, bakajya kure y’Imana bibwira ko Imana yaba yarabibagiwe. Mu gihe cyose waba ufite ikibazo, yaba icyo mu muryango cyangwa mu buzima butandukanye, cyereke Imana. Imana niyo ishobora byose, Imana ntiruha, Imana ihorana imbabazi. Igihe cyose uyisange yavuze ko itazadusiga ahubwo izabana natwe.”

Kaje Elie na Kaje Nathalie bombi basengera mu Itorero rya Assemblee de Dieu mu Gatsata Elie akomeza avuga ko Iyi ndirimbo atari iyo kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahubwo ni iyo kugaragaza aho gutabarwa kwe guturuka, cyane cyane mu bihe by’ibibazo.

Akomeza agira ati” Mbese iyi ndirimbo impamvu igaragaza ko yerekeza ku Mana cyane, ni ukugira ngo ngaragaze aho niteze amakiriro yanjye mu bihe by’ibibazo. Amakiriro yanjye mba nyateze ku Mana, ni nabyo byibanze muri iyi ndirimbo.”

Indirimbo Kaje yayanditse mu rurimi rw’igiswahili yitwa “SITA OGOPA “Bivuga :“SINZATINYA” ugerekereje  mu Kinyarwanda. Kaje avuga ko n’ubwo yemera ko umuntu wese uvuga yanaririmba, we adafite impano yo kuba yaririmba nk’umwuga we, akaba ariyo mpamvu iyi ndirimbo yaririmbwe na mushikiwe Kaje Nathalie, we ufite impano yo kuririmba.

Aho Nathalie abishimangira avuga ko nubwo bafite izindi ndirimbo yaba izandistwe na Elie n’izindi nawe yanditse bicara bakareba indirimbo yasokoka mbere y’izindi, akaba ari muri urwo rwego bemeje iyi yandistwe na Elie ariyo ibanza gusohoka.

Ati’ Iyi niyo ndirimbo yanjye ya mbere nsohoye, ikoze mu rurimi rw’igiswahili nka rumwe mu ndimi n’ubundi nsanzwe nkoresha, kugira ngo indirimbo izagere kure cyane. Ariko hari n’izindi nteganya kuzakora mu minsi iri imbere, yaba iziri mu Kinyarwanda ndetse n’izindi ndimi. Tuzajya tuzivanga zose.

Iyi ndirimbo yuzuyemo amagambo y’ihumure, Elie avuga ko icyari kigenderewe kuri we ayandika ari ukugira ngo ahumurize abantu bari mu bibazo bitandukanye, aho hari n’abagera aho bakibagirwa ko n’umuremyi wabo ariho kandi ashoboye byose.

Yashoje agira ati” Njyewe muri iyi ndirimbo mbasangiza ko ubufasha bwanjye buva ku Mana. Abantu benshi nubwo bashobora kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza, bemera ko Imana iriho kandi abenshi twemera ko ishobora byose. Mba mbasangiza ko njyewe ari aho nkura icyizere kandi n’undi wese kwibuka umuremyi we byamufasha gutabarwa. Ibibazo byose urimo ntutakaze icyizere cyangwa ngo ushakishe ubufasha mu nzira mbi.”

Nathalie nk’umuririmbyi mushya mu ndirimbo z’ihimbaza Imana yavuze ko afite inzozi zo fufatanya n’abandi bamutanze n’abandi bazaza inyuma kugira ngo ubutumwa bukomeze kugera kure.

Nathalie nk’umuririmbyi mushya mu ndirimbo z’ihimbaza Imana yavuze ko afite inzozi zo fufatanya n’abandi mukugeza ubutumwa kure.

Yagize ati” Inzozi nfite nk’umunyarwandakazi mushya muri gospel ni ukugera kure hashoboka, ubutumwa ntanga bukagenda bukumvwa n’abantu benshi kandi bukabafasha ndetse bakabasha no kwegera Imana cyane.

Dore bumwe mu butumwa buri muri iyi ndirimbo tugenekereje mu Kinyarwanda:

“Nzabwira ibibazo byanjye ko Yesu ari muzima, ukubaho kwe kuri muri njyewe. Uwatsinze urupfu n’imbaraga z’ikuzimu. Yesu ariho, Njyewe ndi uwe.

Isi yuzuye ibibazo n’ibihanda byinshi, ugezweho n’ibibazo uba ukeneye ubufasha, aho bamwe bitabaza inzira mbi zitaboneye, utaramenya ko umuvugizi wawe ari intare ya Yuda….

Iyo nsobanukiwe umuremyi wanjye nuzura umunezero, sinita ku bibazo ibyo aribyo byose, nishimira ku kuganza kwe,…

Sinzatinya Umukiza ni muzima, intambara zanjye zose azazindwanira….

Reba indirimbo hano:

 

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here