Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umukobwa wa Mandela yapfuye habura iminsi mike ngo isi yizihize isabukuru ya...

Umukobwa wa Mandela yapfuye habura iminsi mike ngo isi yizihize isabukuru ya se

Zindzi Mandela-Hlongwane umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’epfo Nelson Mandela yapfuye ku myaka 59 habura iminsi mike ngo hizihizwe isabukuru ya se nk’uko byemejwe na Nelson Mandela Foundation uyu munsi kuwa mbere.

 

Nta makuru arambuye aratangazwa ku rupfu rwa Zindzi, ikinyamakuru cya leta SABC cyatangaje ko yapfiriye mu bitaro by’i Johanesburg uyu munsi kuwa mbere.

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yatangaje ko bababajwe n’urupfu rwa Madamu Zindzi wari “impirimbanyi ya politiki idatinya”.

Yongeyeho ko ikibabaje kurushaho ari uko apfuye mu gihe “habura iminsi ngo isi yizihize isabukuru y’igihangage Nelson Mandela”, uyu yavutse tariki 18/07/1918.

 Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’epfo yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Zindzi Mandela ambasaderi w’iki gihugu muri Denmark.

Itangazo rya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu rivuga ko “bagikusanya amakuru ku rupfu rwe”, bagatangaza ibirambuye nyuma.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Naledi Pandor avuga ko Madamu Zindzi atazibukwa gusa nk’umukobwa w’abantu b’intwari, ahubwo “nk’intwari yaharaniye uburenganzira mu bushobozi bwe”.

Abanyafurika y’epfo benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwa Madamu Zindzi.

Zindzi Mandela niwe wari umukobwa mutoya wa Nelson Mandela

 Madamu Zindziswa “Zindzi” ni umukobwa wa Winnie Madikizela-Mandela na Nelson Mandela, yavukiye i Soweto. Kuva mu 2014 yari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark.

Zindzi yapfushije se Mandela mu kwa 12/2013, mu kwa kane 2018 apfusha nyina Winnie Madikizela-Mandela.

Madamu Zinzi asize abana bane n’umugabo.

Mu bana batandatu ba Nelson Mandela ubu babiri nibo bakiriho; mushiki wa Zindzi witwa Zenani Dlamini na Pumla Makaziwe Mandela umukobwa yabyaye ku mugore we wa mbere Evelyn Mase.

N. Aimee

Src: Bbc

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here