Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umukobwa w’imyaka 18, yashinze umuryango ugamije guhindura imyumvire y’abanyamulenge harimo gushaka bakiri...

Umukobwa w’imyaka 18, yashinze umuryango ugamije guhindura imyumvire y’abanyamulenge harimo gushaka bakiri bato.

INGABIRE Grace yashinze Umuryango Her dignity Girls Organization ugamije guhindura imitekerereze yabari n’abategarugori b’abanyamulenge mu rwego rwo kwikorera no kwiteza imbere ndetse no guhindura imwe mu myumvire y’umuco wabo.

Her dignity Girls Organization (HDGO mu magambo ahinnye y’icyongereza) Ugereranyije mu Kinyarwanda bikaba bivuga “Agaciro ke(umukobwa)” ukorera muri Kenya, washinzwe na INGABIRE akaba ari nawe muyobozi wayo kugeza ubu. Ukaba kugeza ubu ugizwe n’abanyamuryango basaga 42. Mu gihe umaze amezi 6 ushinzwe, kuko watangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2020.

Ingabire yavukiye muri DR Congo, afite imyaka 18, akaba ari umunyekongo wo mubwoko bw’Abanyamulenge mu misozi ya Uvira aho abenshi bazi nk’i Mulenge, akaba atuye muri Kenya nk’impunzi ariko itabarizwa mu nkambi(urban refugee), kuko hari nizibarizwa mu nkambi (camp refugees).

Ingabire avugako bashinze uyu muryango kugirango baharanire ko umunyamurengekazi ahindura imyumvire, akareka gushakira ejo hazaza mimufuka y’abagabo, akumvako hari aho nawe ashobora kwigeza akoresheje amaboko ye ndetse anabashishikariza kwiga mu rwego  kwiyongerera amahirwe y’ejo hazaza heza, batitaye ko hari abiga badafite akazi, ko ahubwo bakwiye kureba amahirwe menshi aza abasanga mu gihe bize neza.

Yagize ati” Nagira inama abakobwa bagenzi banjye yo gukura amaboko mu mifuka, niba uri umunyeshuri iga ushyizeho umwete, nubwo kwiga Ataribwo buryo bwonyine bwiza bwo gushaka imibereho, ariko nibwo buryo bwiza kurusha ubundi kandi ni amahirwe arambye.iyo wize urumukobwa bigushyira muyindi ntera bikanaguha n’icyubahiro, kuko iyo wize nubwo ntakazi waba ufite ako kanya ariko igihe amahirwe aziye uba uri mubayaharanira ndetse wanaherwaho. “

Uyu muryango mu bikorwa bakora harimo amahugurwa, aho baha abakobwa amahugurwa atandukanye ajyanye no kwihangira imirimo. kubaha ubumenyi bubafasha kwubaka imishinga irambye, ndetse n’amahugurwa ajyanye no kwizihamira.

Abanyamuryango abaenshi bagizwe n’abagize amahirwe yo kwiga bakaba aribo bagenda bafasha bagenzi babo batagize amahirwe yo kwiga, cyangwa n’abandi batabihaye agaciro. Aba banyamuryango akaba ari nabo bafasha mu kukusanya inkunga.

Umuryango ubu umaze kugira abanyamuryango 42, mu gihe cy’amazi 6 umaze ushinzwe.

HDGO inakora ibiganiro bitandukanye harimo, ibigamije gushaka ibisubizo ku bibazo umwana w’umukobwa ahura nabyo birimo gufatwa kungufu, gushakwa bakiri bato, ndetse no gucikiriza amashuri, aho batumira abakobwa muri ibyo biganiro, kugirango baganire bakabahuza n’abakobwa bagize icyo bageraho babera urugero abandi kugirango batange ubunararibonye muguhangana n’ibibazo bitandukanye byabuza umukobwa gutera imbere.

Muri ibyo biganiro HDGO ikora, ndetse n’ubushakashatsi bukorwa n’abanyamuryango bayo, niho bamenyera abana b’abakobwa bava mu ishuri biturutse ku mpamvu z’ubushobozi buke kandi bifuza kwiga cyangwa bagiriwe inama bakemera gusubira mu ishuri, bakabashakira ubushobozi babahuza n’indi mishinga ibafasha gusubira mu ishuri bakabishyurira.

Uri uw’agaciro ntugomba kwicara gusa ngo utegereje kugurishwa ku bagabo….

Ingabire yanagaragaje ko umwana w’umukobwa nawe agomba guhabwa amahirwe angana n’aya basaza babo kuko nabo bafite imbaraga ndetse n’impano zabo kuburyo batategereza gusa kugurishwa ku bagabo.

Yakomeje agira ati “Bareke impano zabo, ubushake n’imbaraga bibabere urumuri. Barekere gutekerezako ko baba ibikoresho bigomba kuguma aho bigategereza kugurishwa ku bagabo. Be kwemera ko habaho iteshwagaciro ry’uburenganzira bwabo, bagomba guhaguruka bakabiharanira, kuko bafite byose, bafite imbaraga, bafite impano, bafite n’ubwenge.”

Nubwo umuryango Her Dignity Girls Organization ureba cyane kubana b’abakobwa b’abanyamulenge batuye muri Kenya, Umuyobozi wayo ahamyako mu myaka iri imbere bateganya kuzagura imbibi hakinjiramo n’urundi rubyiruko ruturuka mu bindi bihugu batitaye ku bwoko.

Uyu muryango yahereye mu mijyi nkuko Ubumwe.com bwakomeje bubitangarizwa Na Ingabire, aho avuga ko urubyiruko rw’inshi ariho rubarizwa kubera gutinya ubuzima bubi bwo mu nkambi bityo rugafata umwanzuro wo kugana umujyi mu rwego rwo gushaka imibereho ugasanga abenshi ntibaba bakibana n’ababyeyi babo ngo babagire inama za buri munsi, mu rwego rwo kubungabunga amagara n’imyitwarire yabo, bityo bikabakururira mu ngeso zitandukanye mbi zirimo n’ubusambanyi kuko ntacyo baba bishisha ari nabyo bivamo gutwara inda zitateganyijwe kuri bamwe abandi nabo bakaba imbata z’ibiyobyabwenge ariko yakomeje avuga ko no munkambi bazahagera mu rwego rwo kugira inama urubyiruko mugihe bazaba babonye ubushobozi.

Gushaka ukiri muto bigira ingaruka mbi kurusha ingaruka nziza

Ingabire  avuga ko umuryango Her Dignity girls uzashyira imbaraga mu guhindura cyane imyumvire y’umukobwa w’umunyamulenge wo gushakwa bakiri bato, nubwo mu muco wo mubwoko bwabo ari ibintu byiza ariko ko bigira ingaruka mbi kurusha ingaruka nziza Bizana.

Nubwo bigoye ko abakobwa nabo ubwabo bamwe bumva gushakwa bakaba abagore bo murugo bagaburirwa n’abagabao babo gusa babishyigikiye ndetse bakanabikora.  Ngabire avugako bizagera igihe bigahinduka nibamara kwumva ko hari ibyo bakora ndetse banashoboye.

Ati” iyo ushatswe ukiri muto utararangiza n’amashuri, ntiwariwitahura ngo umenye icyo uricyo nicyo ushoboye birakudindiza cyane, kubera ko iyo umaze gushakwa uba ugomba kubyara nkuko mu muco bimeze, kandi iyo utabikoze batangira kuvugako uri ingumba bigateza impagarara mu miryango bikaba byakuviramo kwangwa ugatangira kubaho uhangayitse, wanabyara bikaguha inshingano nawe ukiri muto, mbese umwana ubyaye umwana.”

Ingabire yashoje agaragaza icyo bashyizemo imbaraga kuri iyi ngingo. Ati” Rero mubyo twe tugamije guhindura byibuze imyumvire y’abana babakobwa yo gushakwa bakiri abana, bityo bagashaka bagejeje igihe cy’uko imibiri yabo yiteguye kandi yiteguye kubyara ndetse baniteguye kandi bashoboye kwitwara neza munshingano z’urugo. Ikindi ni uko abakobwa bagomba kwumva ko bagomba gushaka hari icyo nabo bigejejeho kuko muri iki kinyejana biragoye ko uzishingikiriza umugabo ngo aguhe byose kandi binashoboka ko yagushatse nawe adakuze cyane rimwe na rimwe nawe ntakintu kigaragara yigejejeho, icyo gihe urahangayika cyane. Rero ningombwa ko ubanza kwiyubaka nawe ubwawe muburyo bw’amafaranga n’ibitekerezo kugirango ubashe gufata inshingano neza.”

Imbogamizi bahuye nazo mugutangira uretse ubushobozi, avuga ko zari nyinshi, Zirimo kuba bigoye ababyeyi benshi bumva intego abana babo bafite , ahanini bitewe nibyo bagiye bakuriramo. Gusa asobanurako imyumvire izahinduka kuko imyumvire ihinduka bitewe nibyo ubamo cyangwa wumva kenshi.

Bitewe n’ikibazo cy’ubuhunzi bukomoka kuntambara zo mu burasirazuba bwa Congo, zigatuma abanyamulenge benshi bahungira mu bihugu bitandukanye ku isi cyane cyane muri Afrika y’uburasirazuba ahabarizwa inkambi nyinshi, nkaho mu Rwanda habarizwa inkambi zigera kuri 3 zose zibarizwamo abanyekongo bazikambitsemo, ni nako no mu bihugu bikikije u Rwanda nka Tanzania, Uganda, Kenya ndetse n’u Burundi bicumbikiye impunzi zitari nke z’abakongomani biganjemo Abanyamulenge.

INGABIRE Grace avuga ko yizeye neza ko imyumvire y’abanyamulenge izahinduka.

Mutabazi Parfait

 

3 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here