Home Uncategorized Umukristukazi wa mbere ku isi mu kwurira ahamya ko yurira kubwa Yesu....

Umukristukazi wa mbere ku isi mu kwurira ahamya ko yurira kubwa Yesu. Reba amafoto usome n’ubuhamya bwe:

Kuwa Gtandatu Tariki 17 Nzeri mu murwa mukuru w’Ubufaranza i Paris habereye amarushanwa yo kwurira ku rwego rw’Isi. Umukristukazi w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu Gihugu cy’Ububiligi yegukanye umwanya wa mbere ku Isi mu kwurira .
« Anak yagaragaje impano ye mu  kwurira ahantu harehare cyane yuriraneza cyane n’ubwitonzi bwinshi ndetse ubona atumbereye aho ajya,wabonaga arikubara umwanya asigaje kugira ngo agree aho yasiganirwaga kugera”
Uyu mukobwa ibyo akora byose n’ubwo afite impano ni n’umukristu uhamye. Ku rubuga nkoranyambaga rwe yahamije ko yishimye kandi aheshejwe ishema nokuba yaregukanye umwanya wa mbere.
« Anak Verhoeven : Yurira kubwa Yesu»
Aya magambo yayanditse ashaka gusobanura ko ibyo akora byose abikora kubwa Yesu kandi abifashwamo no kwizera kwe afite. Kandi akemeza ko Yesu afite umwanya wa mbere mubuzima bwe.
« Nizera Imana yo muri bibilia,Imana ya Aburahamu,Imana ya Isaka na Yakobo. Nizera ko ari umuremyi w’isi n’ijuru kandi ko nanjye ariyo yandemye. Ishobora byose ishobora byose ndetse arenze kure abahanga mukwurira. Ariko ikiri hejuru ya byose ni Imana Yera. Ibyo ikora byose ni byiza kandi byose bituruka mu kiganza cye. »

Uko yurira aba yizeye Imana ko ariyo ishobora byose.
Uko yurira aba yizeye Imana ko ariyo ishobora byose.

Ariko mumagambo Anak yatangaje yabaye nkubwiriza maze asobanura ko abadayimoni aribo babyara abanyabinyoma ndetse baba bashaka gusenya ibyubastwe n’Imana.Akomeza avuga ko abantu bose bavuka ari imbata y’icyaha ndetse kubwa kamere yabo bari bakwiye kuba kure y’Imana.
« Ariko akomeza avuga ko hari icyizere !
Nizera ko Yesu ari umwana w’ikinege w’Imana. Yaje gupfa mucyimbo cyacu ,yemera gutwara ibicumuro byacu ku bitugu bye, yapfuye kubw’ibyaha byacu we utarigeze akora icyaha nakimwe. Yarapfuye nyuma yogupfa arazuka kugira ngo tubone ubugingo”
Nyuma y’ubu butumwa yagerageje gusobanura impamvu ki yurira kubwa Yesu :
«Ndahamya ko Imana yampaye impano yo kwurira. Icyo nsabwa njyewe n’ugukuza iyo mpano yampaye kandi nkayikoresha kubwo kuyiha icyubahiro. Niyo yonyine ikwiriye guhabwa icyubahiro. »
kwurira2 kwurira3
Ntibiba byoroshye ariko ashobozwa byose na Yesu yizeye
Ntibiba byoroshye ariko ashobozwa byose na Yesu yizeye.

 
Mukazayire Immaculee

40 COMMENTS

  1. “Good blog! I truly love how it is simple on my eyes and the data are well written. I am wondering how I might be notified whenever a new post has been made. I have subscribed to your RSS which must do the trick! Have a great day!”

Leave a Reply to покер на деньги Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here