Home AMAKURU ACUKUMBUYE “Umuntu ufite imyaka 75, ashoboye ngo ave ku butegetsi? Ibyo ni ibitekerezo...

“Umuntu ufite imyaka 75, ashoboye ngo ave ku butegetsi? Ibyo ni ibitekerezo by’ubucucu” Perezida Museveni

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasetse cyane ibyifuzo by’abasaba ko atakongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kuko arengeje imyaka ibimwemerera, byasabwaga n’ababa mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi maze ababwira ko akiyumvamo imbaraga n’ubushobozi byo kuyobora.

Mu mwaka wa 2017 nibwo inteko ishingamategeko yo mu gihugu cya Uganda yavuguruye ingingo ya 102 (b) yo mu itegekonshinga ryo kongera imyaka umuntu yemerewe kugarukiraho yiyamamariza kuyobora igihugu. Ibi kandi byanakozwe n’izindi nzego bireba muri icyo gihugu maze bituma Museveni yemererwa kuzongera kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda mu matora ataha , ateganyijwe mu mwaka wa 2021 n’andi azakugirikiraho yose, hatitawe ko azaba arengeje imyaka 75 y’amavuko.

Mu byo we yagereranyije nk’ibitekerezo by’ubucucu, Museveni yanenze cyane abantu bose barwanyije ivugururwa ry’iyi ngingo irebwa n’imyaka umuntu atagomba kurenza ayobora igihugu cya Uganda, avuga ko ari ugushaka guheza bamwe. Ibi yabitangaje ubwo yaganirizaga abaturage batuye mu gace ka Koboko.

Yagize ati:” abo bantu bavuga ibijyanye n’imyaka na manda umuntu agomba kugarukiraho ntibazi ibyo bavuga. Umuntu ufite imyaka 75, ashoboye hanyuma ngo nave ku butegetsi? Ibyo ni ibitekerezo by’ubucucu.”

Museveni yagereranyije ubutegetsi nk’intambara avuga ko kugira ngo haboneke intsinzi mu ntambara, abantu bakwiye kwishyira hamwe nta n’umwe uhejwe.

Yavuze ko kuba umuntu yakwiyamamaza ari muto cyane cyangwa agakomeza kuyobora n’aho yaba akuze hatitawe ku myaka agejeje ari uguha abantu bose ubwisanzure bwo guhatanira ubutegetsi.

Akoresheje ururimi rw’ikinyankore, Perezida museveni yavuze ko umuntu akoresha ijwi rito ahamagarira abandi kurya kugira ngo hataza benshi gusa ngo mu buyobozi ho ijwi rigomba kurangurura kugira rigere ku bantu benshi bashoboka.

Yakomeje agira ati: “Bamwe muri bo batekereza ko ubutegetsi ari ibiryo ntibarangurure amajwi yabo kugira ngo baheze abantu babafasha. Ubutegetsi muri Afurika ni nk’intambara ku buryo iyo wahamagaye abantu benshi bikubera byiza kurushaho. Mufite umusaza w’imyaka 75 wabafasha. Kuki mumubwira ngo agende? ”

Perezida Museveni ngo aracyafite byinshi yafasha abagande cyane ko we acyiyumvamo imbaraga n ubushobozi

Aha yatanze urugero rwa Beji Caid Essebsi w’ imyaka 88  watorewe kuyobora igihugu cya Tuniziya inshuro eshatu zikurikiranya kuva mu mwaka wa 2014 kandi akaba ayoboye neza, nubwo bamuvanye mu musigiti.

Ati:“nyuma y’impinduramatwara n’impinduka nyinshi, benshi bagombye kujya mu musigiti bazana umugabo w’imyaka w’imyaka 88 kugira ngo abafashe none uyu munsi ni Perezida. Kongera imyaka ni igikorwa cyiza mwakoze cyo kwiyoroshya ubundi mugakomeza. Iyo bitaba byari bikwiriye mba narabibabwiye.”

Museveni kandi yijeje abaturage batuye mu gace ka Koboko ko guverinoma ayoboye izakomeza gukora neza  mu buryo bwo kwitura ineza abaturage bo muri aka gace bamugiriye bemera kandidatire ye. Aha, yahise abemerera umuhanda wa kaburimbo uturutse mu murwa mukuru wa Kampala ukagera muri Koboko. Yabemereye kandi amazi meza, amashanyarazi ageretseho imirasire y’izuba n’ibindi byinshi.

 

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here