Kuri uyu wa Gatandatu Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere uhitanywe na Covid-19
Iyi Ministeri yatangaje ko uyu nyakwigendera w’imyaka 65 y’amavuko yari umushoferi wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi waje guhitamo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.
Bakomeza bavuga ko nyuma y’uko ageze mu Rwanda yitaweho n’abaganga ariko biba iby’ubusa kuko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 363 abayikize ni 253 naho uwo yahitanye ni 1.
N.Aimee