“Nagize agahinda mbonye itangazo rihamagarira abantu kujya kumva umuvugabutumwa w’”Umunyabuntu”, wagombaga kuza kubwiriza mu mujyi wacu. Icyambabazaga kurushaho nuko uyu mugabo nirinze kuvuga izina yari yarahoze ari umu Pasteri, n’umwigisha w’ijambo ukomeye, mbere yo kuyoba akajya kwigisha iby’ubuntu, buvuga ko uko umuntu yaba ameze kose urukundo n’ubuntu bw’Imana bumutunganya. Nari narasabye uyu mugabo kumpa akanya tukaganira ariko ntiyankundira.. Mu byo yigishaga yavugaga ko Yesu yiba yari ariho mu gihe cy’ubu , yaha umugisha ubukwe (mariage) , bw’abahuje ibitsina.”
Aya ni amagambo ya Dr Michael Brown, umuyobozi wa “Line of Fire Radio” akaba n’umwanditsi w’ibitabo
“ Nyuma yo kugerageza guhura n’uyu mu Pasteri , maze kubona zimwe mu nyigisho yateganyaga gutanga, akampakanira; Natekerezaga ko azageraho akisubiraho , akareka inyigisho yari yateguye. Ni koko uburyo yigishaga ineza y’Imana akirengagiza indi mico yayo byari bimpangayikishije. Ibyo kandi nibyo Abanyabuntu benshi, bigisha, bavuga cyane ubuntu n’imbabazi z’Imana bakibagirwa indi mico iyiranga
Michael Brown akomeza avuga ukuntu ariko uriya mu Pasteri aho kwisubiraho yakomeje kugenda yigisha, yirengagiza iby’uko Imana izacira urubanza abanyabyaha, ahubwo we akomeza kwemeza ko “Imana adacira urubanza abantu b’abatinganyi, mu gihe bakundanye.”
“Ndashima Imana ko bamwe mu ba Pasteri bari bayobye muri ubwo buryo ubu bahindukiye bagasubira ku butumwa bw’Ukuri ariko abandi ubuyobe bwabo bwabajyanye kure , kugeza aho bakuraho na zimwe mu ndangagaciro za gikristo
Michael Brown akomeza avuga ko bidatangaje kubona biberaho gutyo ” Nonese hari ukundi byagenda ku bantu bavuga ko ‘uko wabaho kose bitakuraho ubusabane bwawe n’Imana’”?
Hashize igihe gito Umwe mu ba Pasteri, nyuma yo gusoma inyandiko nari nanditse “A compomised Gospel produces compromised fruit”, yanditse mu kinyamakuru, Ministry Today, agira ati “Ubutumwa bw’ubuyobe bwigisha ubuntu uko butari, bukomeje kuganisha abantu mu byaha.” Akomeza agira ati:” Nk’umupasteri umaze imyaka 20 mu murimo, nshobora kukubwira ko ubu bwoko bushya (Ubu busobanuro bugezweho bw’ubuntu), bumaze gutsemba ubugingo bw’abantu benshi. Ubu abapasteri batari bake batangiye kuvuga ko ari abatinganyi kandi ko kubw’ubuntu bw’Imana, ibyo byemewe mu maso yayo.”
“Ukubohoka nyakuri ko mu mwuka,guhesha ukwera k’umutima n’ubuzima bw’umuntu, kandi kubohoka nyako ku kubatwa n’amategeko, bihesha umuntu kwandikwa mu mutima ayo mategeko” Yesu yatuboye ku cyaha, ntiyatubohoreye kugikora, kandi amaraso ya Yesu, ntagaragaza kurushaho icyaha ahubwo agaragaza ububi bwacyo akerekana n’umuti wacyo.”
“mu gihe nahuraga na Pasteri Prince, mu ntangiriro z’uyu mwaka yampaye ubuhamya bw’abantu benshi bumvise ubutumwa bwe bukababohora mu byaha aho kubaha urwaho rwo kubikora. Twemeranyije n’umutima wacu wose ko ari ngombwa kwigisha kuri Yesu nk’Umwami,tukavuga ku kuri k’urubanza ruzaza, no kubaho mu buzima bwejejwe.
Mu gihe hari abaretse kwigisha ku kwezwa mw’izina(bitwaje) ry’ubuntu; twiyemeje gutegura umugeni wa Yesu uzagaragara yejejwe imbere ye ngo yinjizwe mw’ikuzo rihoraho.
Byavuye muri Charisma news.
MITALI Adolphe.