Home INGO ZITEKANYE Umunyamakuru wabigize umwuga mu gice cy’imikino Kazungu Claver yasezeye

Umunyamakuru wabigize umwuga mu gice cy’imikino Kazungu Claver yasezeye

Umunyamakuru ufite uburambe mu gisata cy’imikino, Kazungu Claver wari umukozi wa Radio-TV10, yasezeye akazi ku mpamvu ze bwite.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, aho yavuze ko yasezeye akazi ku mpamvu ze bwite, avuga ati “Nyuma y’imyaka ine hafi n’igice nkorera Radio na TV 10. Mbikuye ku mutima, nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi n’abo ntazi “.

Asezera ntiyavuze kubyo agiyemo bindi cyangwa ngo agire impamvu atanga imuteye guhagarika akazi ke, ahubwo yahisemo gusaba imbabazi abo yaba yarabangamiye mu kazi ke ko bamubabarira.

Ati: “Ku mpamvu zanjye bwite, nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi. Uwo nakoshereje cyangwa nabangamiye ntabizi, ambabarire.”

Kazungu Clever Kazungu yamenyekanye cyane mu mwuga wi’itangazamakuru mu Rwanda akora ibiganiro bya sport n’ubusesenguzi butandukanye, aho yaritangiye mu mwaka wa 2005.

Yakoreye ibigo bitandukanye…

Kazungu Claver yasezeye mu kazi

Akazi k’uyu munyamakuru yagiye yibanda ku maradio na Televiziyo ahakorera ibiganiro, aho akaba ari nka Contact FM, Flash FM, Umucyo Radio, Radio One , Radio 10 , Inkoramutima Radio , na City Radio.

Kazungu Clever yabaye Kandi umuvugizi w’ikipe y’umupira w’amaguru APR FC kuva mu mwaka wa 2017 kugeza 2021, aho yaje no kuba umuyobozi w’ibiganiro bya sport kuri Radio & Tv10 kugeza uyu munsi asezeye aka kazi.

 

Ufitinema A. Gérard 

NO COMMENTS