Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umunyarwenya yapfiriye ku rubyiniro abafana bakomeza guseka baziko nabyo biri mu mukino

Umunyarwenya yapfiriye ku rubyiniro abafana bakomeza guseka baziko nabyo biri mu mukino

Umunyarwenya Paul Barbieri wamamaye ku mazina ya Ian Cognito yaguye ku rubyiniro ubwo yakinaga yigana abapfu, abafana bakagira ngo ni urwenya rwe kandi yashizemo umwuka.

Amayobera ku rupfu rwa  Paul Barbieri  umunyarwenya ukomeye mu gihugu cy’Ubwongereza  wapfuye nyuma yo kujya ku rubyiniro akabyigamba benshi bakagira ngo ni ayo gutera urwenya nk’uko bisanzwe naho yari umwuka we wanyuma.

Ian Cognito yapfuye ubwo yari imbere y’abantu mu gitaramo mu majyepfo y’Ubwongereza ahitwa Bicester mu kabari kitwa The Atic.Uyu musaza w’imyaka 60 y’amavuko akaba yaritabye Imana ku wa Kane w’iki cyumweru turi gusoza azize indwara y’umutima.

Uwari wateguye iki gitaramo, Andrew Bird yabwiye BBC ko Ian Cognito mbere yo kujya ku rubyiniro yumvaga atameze neza ariko akomeza gusaba ko yabanza akajya gutaramira abafana akabona kujya kwivuza.

Ubwo yari imbere yabo (abafana) ngo yavuze atebya akomoza ku buzima bwe yumvaga butameze neza , ati “Mutekereze ndamutse mfiriye imbere yanyu!”

Nyuma yaho yahise yicara hasi amara iminota myinshi atavuga ariko abitabiriye iki gitaramo bo bakomeza guseka cyane bibwira ko ari umwe mu mikino yabateguriye, nyamara byari byarangiye kare bahakura umurambo, ibyari urwenya bihinduka amarira menshi nubwo bamwe kugeza ubu bakiri kubifata nk’amayobera.

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here