Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda yapfuye avuye gufata ikanzu yo kwambara...

Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda yapfuye avuye gufata ikanzu yo kwambara asoza Kaminuza

Bizimana Pierre wari urangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami rya Huye mu bijyanye n’Icungamari (Finance), yapfuye avuye gufata ikanzu yari kwambara mu birori byo gusoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, nibwo Bizimana, yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi nyuma y’uko yari avuye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye gufata ikanzu yari kuzambara mu muhango wo gusoza amasomo ye uzaba kuri uyu wa Gatanu.

Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yemeje ko Bizimana Pierre, yapfiriye mu mpanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi avuye gufata ikanzu yari kuzambara mu muhango wo gusoza Kaminuza (Graduation) bizaba Kuwa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019, uzabera mu Karere ka Huye ahari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Ubumwe.com tumwifurije iruhuko ridashira, kandi umuryango we bakomeze kwihangana.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here