Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umunyeshuri w’umukobwa yemeye ko yabeshyeye mwarimu wishwe

Umunyeshuri w’umukobwa yemeye ko yabeshyeye mwarimu wishwe

Umunyeshuri w’umukobwa wo mu Bufaransa yemeye ko yabeshyeye umwarimu mbere yuko yicwa mu mwaka ushize.

Samuel Paty yishwe aciwe umutwe mu kwezi kwa cumi mu 2020 nyuma yo kwereka abanyeshuri ibishushanyo by’Intumwa Muhammad.

Amagambo uwo mukobwa yavuze kuri Paty yatumye ku mbuga nkoranyambaga haba ibikorwa byo kwibasira uwo mwarimu. Uwo mukobwa ubu yemeye ko atari mu ishuri icyo gihe.

Iyicwa rya Bwana Paty ryatumye Ubufaransa bugwa mu kantu ndetse mu gihugu habaho ibikorwa byo kumwibuka.

Abategetsi ntabwo batangaje amazina y’uwo mukobwa w’imyaka 13.

Mbere, yari yabwiye se ko mwarimu Paty yasabye abanyeshuri b’abayisilamu kuva mu ishuri, mu gihe yari kuba yerekana ibyo bishushanyo mu isomo ku bwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza no ku bifatwa nko gutuka Imana.

Mbeko Tabula, wunganira mu mategeko uwo munyeshuri, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

“Yarabeshye kuko yumvaga yaguye mu mutego kuko abanyeshuri bigana bari bamusabye kuba umuvugizi”.

Se w’uwo mukobwa yatanze ikirego mu rukiko arega uwo mwarimu, ndetse atangiza n’igikorwa ku mbuga nkoranyambaga gishingiye ku byo yabwiwe n’uwo mwana we.

Ku mbuga nkoranyambaga yavuze izina rya Paty n’ishuri ryisumbuye yigishagaho muri komine (akarere) ya Conflans-Sainte-Honorine, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Paris.

Nyuma gato yuko yishwe, abashinjacyaha bavuze ko hari “isano ya hafi” hagati yo kugumura abantu ku mbuga nkoranyambaga bangishwa Paty, n’urupfu rwe.

Uwamwishe, Abdullakh Anzorov w’imyaka 18, yishwe arashwe na polisi nyuma gato y’icyo gitero yagabye kuri mwarimu.

Byaje kumenyekana ko ibyo bikorwa byo kwibasira uwo mwarimu wigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi byashingiye ku makuru arimo kuyobya y’ibyari byabereye mu ishuri.

Nkuko yari asanzwe abigenza mu myaka yabanje mu iryo somo ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, Paty yaburiye abanyeshuri ko yari agiye kubereka ibishushanyo bya Muhammad.

Samuel Paty, mwarimu wari ukunzwe, yari yaratewe ubwoba kubera kwerekana ibyo bishushanyo

Abwira abumva bashobora guhungabanywa n’ibyo bishushanyo ko bashobora kuba basohotse bakava mu ishuri. Uwo mukobwa ntabwo yakurikiye iryo somo.

Ubwo ku mbuga nkoranyambaga hari abasabaga ko yirukanwa ku kazi mu gihe cyabanjirije iyicwa rye, ubuyobozi bw’ishuri bwashyigikiye mwarimu Paty n’ubwo buryo yakoresheje mu gutanga isomo.

Nyuma yaho Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yahaye umuryango wa Paty umudari w’ishimwe wa mbere uruta iyindi yose mu Bufaransa wa Légion d’honneur, mu guha icyubahiro uwo mugabo.

Ibishushanyo by’Intumwa Muhammad ahanini bifatwa nka kirazira mu idini ya Islam, ndetse abayisilamu babifata nk’igitutsi gikomeye.

Iki kibazo gisaba kwigengesera by’umwihariko mu Bufaransa kubera icyemezo cyafashwe n’ikinyamakuru Charlie Hebdo, cyandika inkuru zirimo gutebya, cyatangaje ibishushanyo bya Muhammad.

Mu 2015, ku biro byacyo i Paris, abantu 12 bishwe n’intagondwa z’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, nyuma yuko icyo kinyamakuru gitangaje ibyo bishushanyo.

Ubwicanyi bufatiye ku byatangajwe na Charlie Hebdo no gucibwa umutwe kwa Samuel Paty byakoze ku mitima ya benshi muri iki gihugu aho ihame ry’itandukana ry’ubutegetsi bwite bwa leta n’amadini biri mu by’ingenzi mu biranga iki gihugu.

Bijyanye n’iryo hame, rizwi nka laïcité (secularism), leta ntabwo ishobora kujya mu bibazo by’amadini, ku bw’ibyo rero ikaba idakwiye kugenzura ibivugwa igamije kurengera amarangamutima y’itsinda runaka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here