Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umupasiteri ari mu nkiko ashinjwa kubuza abana kujya ku ishuri no kugira...

Umupasiteri ari mu nkiko ashinjwa kubuza abana kujya ku ishuri no kugira ingengabitekerezo ishingiye ku idini

Umupasiteri wo muri Kenya witwa Paul Mackenzie Nthenge ari mu maboko y’ubutabera aho ashinjwa kwica amategeko, kugira ingegabitekerezo zishigiye ku idini no kuyobya abana.

Imbere y’umucamanza witwa Dr Julie Oseko, Paiteri yahakanye ibyaha byose aregwa kuri uyu wa mbere.

Uyu mupasiteri yafatiwe mu mujyi wita Malindi ku wa 4 Mata 2019 akaba yarasanganywe filimi zigamije kwangisha abana kujya ku ishuri. Urukiko rukaba rwaraje no kumva ko izi filimi zikangurira abakristo kurwanya amadini nka Hindu, Budisisime na Islamu.

Uyu mugabo w’Umunyakenya kandi aranashinjwa gutunga no gukwirakwiza ku karubanda amafilimi atarasuzumwe ngo anemezwe n’urwego rushinzwe kugenga iby’amafilimi muri Kenya (KFCB). Urukiko ngo rwakiriye amakuru y’uko hagati ya Mutarama na Mata muri uyu mwaka, pasiteri yasanzwe afite, anamurika amafilimi atarigeze asuzumwa ngo anashyirwe mu byiciro, aho yabikoreraga mu rusengero rwa Good News International Church (GNIC) ruherereye mu mujyi wa Malindi.

Pasiteri Paul ashinjwa kandi gutangiza situdio itunganya ikanasohora amafilimi atabiherewe uburenganzira n’urwego rushinzwe iby’amafilimi muri Kenya (KFCB). Ku itariki ya 11 Mata 2019, afatanyije n’abandi, Pasiteri Paul yabonywe akoresha situdio anakora amafilimi agenewe rubanda atabanje kuyandikisha no guhabwa uburenganzira bumwemerera gukora.

Umucamanza Oseko yamurekuye nyuma yo kwishyura impapuro mpeshamwenda zingana na miliyoni imwe y’amashilingi y’amanyakenya kongeraho ibihumbi 500 by’amashilingi yishyuwe mu ntoki.

Ubushinjacyaha buyobowe na Alice Mathangani ntiyanenze ko Pasiteri yarekurwa nyuma yo kwishyura impapuro mpeshamwenda ariko yavuze ko atari burekurwe nyuma yo kwishyura amafaranga mu ntoki. Gusa umucamanza Dr. Oseko yavuze ko Pasiteri ari umwere kugeza igihe azaba ahamijwe icyaha. Urubanza ruzasomwa ku wa 9 Gicurasi 2019.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here