Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umupasteri n’umugore we babyaye Nyuma y’imyaka 24 barabuze urubyaro

Umupasteri n’umugore we babyaye Nyuma y’imyaka 24 barabuze urubyaro

Pasteri Tunde Badru n’umugore we babyaye umwana wabo w’infura nyuma y’imyaka 24 barabuze urubyaro.

Uwakwirakwije iyi nkuru nziza ni uwitwa James O. Fadel aho yashyize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaza ibyishimo bidasanzwe ndetse anashimira Imana ko itajya ibeshya. Badru n’umugore we nibo bayoboye urusengero rwitwa Redeemed Christian Church of God (RCCG),

Iri torero riherereye muri America y’Amajyepfo riyobowe na Pasteri Badru n’umugore we, bose bashimiye ko Imana yasubije amasengesho yabo aho yahaye umugisha w’urubyaro Pateri n’umugore we, nyuma y’imyaka 24 yose barakoze ubukwe barategereje urubyar baraheba.

Uyu muryango abatanze ubuhamya bose bashimira Imana kubyo yabakoreye, bavuga ko ubuzima bwabo bwose biberagaho ubuzima bwo kuramya no guhimbaza Imana muri iri torero, bakomeza bashimira Imana kuba isubije amasengesho yabo, ikabaha umugisha w’umwana nyuma y’imyaka 24 bategereje.

Abantu benshi bagaragaje ibyishimo byabo kubw’uyu muryango ndetse banabashimira ko bakomeje gukundana no gutegereza bihanganye. Ariko bagashimira Imana cyane yo yasohoje isezerano ryayo ikabaha umwana nk’uko yari yarabibasezeranyije.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here