Home IYOBOKAMANA Amakuru adasanzwe Umupasteri yasabye abakristube kumugurira indege ye bwite, anabamenyesha ko na Yesu iyo...

Umupasteri yasabye abakristube kumugurira indege ye bwite, anabamenyesha ko na Yesu iyo aba agihari atarikuba akigenda ku ifarashi.

Umuvugabutumwa wo muri America, yasabye abakristube guteranya amafaranga ubundi bakamugurira indegeye bwite, ya kane. Ndetse arababwira ati. “ Na Yesu ubwe iyo aza kuba akiri mu isi muri iyi minsi ntabwo yarikwurira ifarashi”

Jesse Duplantis yavuze ko Imana yamubwiye ko agomba kugura indege yo mubwoko bwa Falcoln 7X ifite agaciro k’amadorari Miliyoni 54. Ndetse akomeza avuga ko yabanje kugira gushidikanya mbere ubwo Imana yamuhaga ubu butumwa ,hanyuma Imana iza kumubwira : “ Sinakubwiye ngo uyugure.Narakubwiye ngo wowe wizere kandi uzayibona”

Mugihe bitanamenyerewe ko abavugabutumwa baba bafite indegezabo bwite, uyuwe ngo arashaka iya 4, ibintu byateye abantu benshi kuvuga icyo batekereza kuri ubu buhanuzi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,cyane cyane urwa Twitter rwakwirakwijweho ubu butumwa ndetse abenshi bahuza bavuga ko ubu buhanuzi ari ubw’ibinyoma.

bakanavuga bati. “ Uyu ni umuhanuzi w’ibinyoma”Abandi nabo bakavuga ngo ayo mafaranga byarutwa akoreshejwe mugufasha abakene. Ku mashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwe, Umuvugabutumwa Duplantis ufite imyaka 68 y’amavuko yagize ati: “ Murabizi neza ko nsanganywe indege zanjye bwite 3, kandi murabizi ko nzuzuza amavuta ngiye kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

None, ninde ubigisha ko umukozi w’Imana atagomba gutunga indege? Nizera neza ko abavugabutumwa bagomba kugenda kuri buri Radio, cyangwa ibirangurura, ku binyamakuru byose, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku Isi yose.”

Aha yagaragaye ahagaze imbere y’indege ze, yavuze ko indege yaguze mu myaka 12 ishize itakijyanye n’igihe, ndetse itanakwiranye n’ivugabutumwa ryo ku Itorero rye kuberako izo ndege ubu zidashobora kugenda ahantu kure,cyangwa bikamusaba amafaranga menshi cyane yo kunywa amavuta menshi. Duplantis yakomeje asobanura

ubu buhanuzi bwe avuga ati: yesu yabwiye abigishwabe :” Mugende mu mahanga yose muhindure abantu kuba abigishwa banjye.” Nonese se ibyo mwumva twabigeraho gute? Ntabwo nagenda ahantu harehare nkoresha imodoka, ubwato cyangwa gari ya moshi,…ariko ntahantu ntagera n’indege.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here