Umupasterikazi w’imyaka 23 y’amavuko arashinjwa kwiba umuringa w’agaciro ubwo yabeshyaga umugore wari uje ngo amusengere maze nawe abanza ku mutuma umuringa we uhenze kugira ngo abone ku musengera nyuma yo kumusengera umugore yagarutse kumureba ngo amusubize umuringa we arawumwima!
Uyu mu pastorikazi witwa Nkechinyere Ndukwe yagejejwe mu nkiko ubwo n’uyu mugore witwa Ifeoma Isiuwa amurega ku mwambura umuringawe ufite agaciro kangana na miliyoni 10, ubwo yawumuzaniraga ngo amusengere yagaruka kuwumwaka akawumwima.
Uyu mugore yagejeje ikirego k’ubashinzwe umutekano hanyuma batwara uyu mupastorikazi mu nkiko. Uyu mupasterikazi arashinjwa ibintu bitatu: ubushukanyi,ubujura ndetse n’ubutekamutwe.
Ndukwe imbere y’umucamanza witwa Helen Omisore mu rukiko rwa Ebutte Meta yahakanye ibyo ashinjwa maze avuga ko bari gushaka kumusebya, umwunganira mu nkiko yavuze ko ibyo bashinja Ndukwe atari ukuri ndetse ko uwo muringa ari uwe kugiti cye.
Urukiko rwemeje ko bazasubukura uru rubanza ku Itariki 17/Ugushyingo/2016 kandi naramuka ahamwe n’iki cyaha azahanishwa gufungwa imyaka 2.
Mukazayire Immaculee