Home AMAKURU ACUKUMBUYE « Umuperezida ubizeza kuzabubakira, amashuri,imihanda,ibitaro ….ku buntu muzamumbarize aho azakura ayo mafaranga...

« Umuperezida ubizeza kuzabubakira, amashuri,imihanda,ibitaro ….ku buntu muzamumbarize aho azakura ayo mafaranga » Dr Patrick Mardini

Dr. Patrick Mardini, inararibonye mu bijyanye n’ubukungu ibi yabigarutseho ko ntahandi umuperezida akura amafaranga akoresha mu kwubaka ibikorwa remezo,uretse mu baturage.

Dr Patrick Mardini inararibonye mu bijyanye n’ubukungu, akanaba akuriye ikigo gishinzwe ibijyanye n’amasoko mu gihugu cya Liban (l’Institut Libanais pour les études du Marché /LIMS)

yasobanuye ko amafaranga yose yaba makeya cyangwa menshi aho aturuka ntahandi uretse mu baturage.

Ubwo yari mu kiganiro na Ubumwe.com yagize ati ; « Iyo abaperezida barikwiyamamaza, bizeza abaturage ngo :  Nimuramuka muntoye nzabakorera ibi, nzabakorera ibi, ugira ngo hari mu mufuka we azakura amafaranga. Aya mafaranga akurwa mu mifuka y’abaturage ubwabo ariyo twita « Imisoro ». Mbese n’ubundi ni abaturage baba babyiyubakiye. »

Dr Mardini yakomeje avuga ko icyo abaturage bashimira perezida nibura ari uko yaba yarakoresheje amafaranga yabo icyo bayatangiye,naho ubundi ntabwo ari impuhwe zindi ngo arayakura mu mufuka we ngo arubakisha ibikorwa remezo bitandukanye.

Yagize ati : « Biba bibi cyane iyo basoresha abaturage imisoro runaka ngo bazabubakira  ibikorwa remezo runaka, nyamara wajya kureba ugasanga ntanakimwe yigeze akora, kandi abaturage badasiba gusabwa imisoro. Uwo twamunenga cyane. Ariko undi nawe wasabye abaturage amafaranga (anyuze mu misoro), koko akaba intwari akayakoresha ibyo yemeye. Uwo twamushimira ko amafaranga yayakoresheje icyo yari ateganyirijwe. Ariko ntabwo abaturage bajya aho ngo bamushimire ngo; Yabubakiye amashuri, imihanda, amavuriro…. ku buntu nkaho ayo mafaranga yayakuye mu mufuka we.”

Dr Mardini yakomeje avuga ko amafaranga yose yubaka ibikorwa remezo mu gihugu, aba yatanzwe n’abaturage bagituye,yaba abakivukamo cyangwa abandi bakoreramo imirimo itandukanye, anakomeza avuga ko hari n’andi wenda bashobora guhabwa nk’impano, ariko ayo nayo aba yahawe igihugu, nta muntu runaka baba bayahaye, cyangwa ngo bayihere Perezida ngo hanyuma aze kuyakoresha ibikorwa remezo.

Ibi kandi Dr Mardini yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro ku Itariki 05/06/2019 I Bujumbura mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi mu nama yariyiswe “Great Lakes Economic Summit 2019” yari yahuje ibihugu bitatu: Uburundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’U Rwanda, Aho bareberaga hamwe uko bakworoshya urujya n’uruza mu bucuruzi nk’igisubizo cy’ubukene.

Dr Mardini yashoje avuga ko abaturage bagomba gusobanukira uko ibikorwa remezo byubakwa n’aho ubushobozi buturuka, kuko bizabafasha cyane kugira ubumenyi buhagije ndetse no gutekereza kuburyo bwagutse icyatuma abantu bigobotora mu bukene.

 

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

Leave a Reply to eticaret kursu Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here