Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umupfumu ukuriye abandi yakubiswe n’inkuba iramwica

Umupfumu ukuriye abandi yakubiswe n’inkuba iramwica

Umupfumu wo mu gihugu cya Nigeria, aba bita abaganga gakondo, uzwi  ku izina rya Babatunde Sule yakubiswe n’ inkuba ku cyumweru, imusanze mu nzu yabagamo mu gace kitwa Aramoko,maze ahita apfa.

Umwe mu babonye iyi inkuba imukubita yavuze ko yamukubise nyuma y’imvura y’amahindu yari imaze amasaha abiri. Yanavuze kandi ko Babatunde yari asanzwe ari umuvuzi gakondo wamamaye akaba yari anahagarariye abandi baganga gakondo bo muri ako gace.

Yagize ati: “haje inkuba ikomeye, yinjira mu rugo rwa nyakwigendera imusanga mu gikoni atetse maze   imikubita mu gituza .”

Ngo umwe mu baturanyi ba nyakwigendera na we wakanzwe n’ubukana iyo nkuba yari ifite yirutse agana mu gikoni Babatunde yarimo asanga yarangije gushiramo umwuka.

Aya makuru y’ikubitwa n’inkuba ry’uyu mupfumu wari uzwi cyane ryatunguye abantu benshi mu mujyi. Amakuru yahise akwizwa hose maze bimenyeshwa bagenzi be yari ayoboye na polisi yo mu gace.

Ibi bikaba ari ubwa mbere bibaye muri iki gihugu ko umupfumu ukuriye abandi akubitwa n’inkuba bityo bikaba byateye ubwoba abandi bapfumu.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here