Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umupilote wavutse nta maboko afite atwara indege n’amaguru yageneye abandi ubutumwa....

Umupilote wavutse nta maboko afite atwara indege n’amaguru yageneye abandi ubutumwa. Reba video:

Umukobwa wo mu Gihugu cya Arizona witwa  Jessica Cox  yatangaje ko abantu bashobora kubaho neza mu buzima buri imbere, ari abantu babasha kurenga inzitizi zose bagatera imbere.

Kuva avuka nta maboko yombi afite, Jessica yagiye ahura n’inzitizi nyinshi zo kuba yakora ibintu bimwe na bimwe bitandukanye, kubyo abandi bantu bavutse bafite ingingo zose babashaga kubikora. Ariko nubwo byari bimeze bityo yaje gufata umwanzuro wo gutangira kwimenyereza gutwara indege ariko akoresheje ibirenge, akigana uko abandi babikoraga ariko bo bakoresheje ibiganza.

Jessica uko yibyitangarije ku rubugarwe rwa Facebook, ko uko yagiye arenga inzitizi zo kumubiri we, ariko mu bwonko yagiye avumbura ubumenyi bw’ukuntu yajya akoresha ibirenge bye nk’uko abandi bakoresha ibiganza byabo, mu buryo bwe yihariye wenyine.

Urugendo rwe rwo kuba icyitegererezo mu rungano ntabwo rwamworoheye, kuko abamucaga intege aribo bari benshi cyane bamwereka ko atakora ikintu runaka, kuko yavukanye ubumuga. Ariko we yavuze ko uko bakomezaga kumuca intege, we byakomezaga kumutera imbaraga ndetse akora cyane.

Mu magambo ye yagize ati: “ Kuba umuntu wambere wakoze ibi bintu, ntabwo byoroshye nagato. Ariko nakoze ibingibi kugira ngo mbashe gutsinda ubwoba bwari buri imbere muri njyewe. Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na BKTVK News.

Ku myakaye 36, avuga ko azakoresha uko umubiri we umeze, atanga ubutumwa kubatuye Isi, ndetse anaba icyitegererezo kubandi bantu bavukanye ubumuga runaka, kugira ngo biyubakemo icyizere, bakoreshe ingingo bafite, aho guhora batekereza ingingo zirwaye, cyangwa badafite.

Reba video hano:

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here