Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umurwayi wari ufite ibimenyetso nk’ibya Ebola muri Kenya ntayo bamusanzemo

Umurwayi wari ufite ibimenyetso nk’ibya Ebola muri Kenya ntayo bamusanzemo

Minisiteri y’ubuzima muri Kenya yemeje ko nta ndwara ya Ebola iri muri iki gihugu, nyuma yuko ku munsi w’ejo ku wa mbere mu majyepfo y’iki gihugu hari umurwayi wari ufite ibimenyetso bisa n’ibya Ebola.

Abashinzwe ubuzima mu gace ka Kericho mu majyepfo ya Kenya ejo kuwa mbere batangaje ko bashyize mu kato umugore wari ufite bimenyetso bisa n’iby’abafite uburwayi bwa Ebola.

Uyu mugore yari aherutse kujya mu gace kegereye umupaka wa Uganda, igihugu cyagezemo iyi ndwara mu cyumweru gishize mu gice cy’uburengerazuba ariko ubu naho abategetsi bavuga ko nta murwayi wayo ugihari.

Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko, yahise afatwa ibizamini. Abashinzwe ubuzima muri Kenya batangaje ko ibisubizo bivuga ko nta burwayi bwa Ebola uyu mugore afite.

Ku cyumweru, uyu mugore yashyizwe mu bitaro afite ibimenyetso birimo kuribwa umutwe, guhinda umuriro, kuribwa mu muhogo, kubabara mu ngingo, no kuruka – ibimenyetso biri mu biranga Ebola.

Yahise ashyirwa mu kato mu gihe bafashe ibizamini ngo bapime indwara afite.

Ibi byatumye igihugu cya Kenya gikangarana kubera aya makuru. avuga ko ibikorwa bimwe by’ubucuruzi muri Kericho byahise bifunga, abantu benshi bava mu mujyi kubera ubwoba. Nkuko tubikesha BBC

Ibihugu bya Kenya, Tanzania, Rwanda na Sudani y’epfo biri mu bihangayikishijwe n’indwara ya Ebola ivugwa muri Kongo.

Ibi ngo byabaye kandi nk’ikizamini cy’uburyo Kenya yaba yiteguye guhangana n’iyi ndwara ubu ivugwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi Kongo aho imaze kwica abantu barenga 1,400 kuva mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

src BBC

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here