Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika urugamba rwo kurwanya Koronavirusi rugeze he?

Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika urugamba rwo kurwanya Koronavirusi rugeze he?

Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (East Africa community) kimwe n’ahandi hose ku Isi intero n’inyikirizo ni imwe, ni iyo kurwanya icyorezo cya koronavirusi. Uretse ko buri gihugu gifite umwihariko wacyo mukuyirwanya;

Ubumwe.com uyu munsi byabateguriye icyegeranyo, uko ibihugu buhuriye muri uyu muryango bihagaze, ndetse n’aho bageze mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.  Reka duhere iwacu;

Rwanda

Mu Rwanda nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima ,kuri ubu hakaba hamaze kugaragara abantu  banduye 463, muri bo 300  bamaze gukira, 161 baracyarimo kwitabwaho, naho babiri aribo bamaze kuhasiga ubuzima.

Aba bamaze kuhasiga ubuzima bombi bakaba bararwariye mu bihugu by’amahanga aho bakoreraga bakaza kuzanwa mu Rwanda barembye.

Mu Rwanda akaba aricyo gihugu cya mbere mu karere cyafashe ingamba zikakaye cyane mu kurwanya iyi virusi ariko kandi gifungura amarembo ku bantu bacyo bari mu mahanga, igihe cyose baba bifuje gutaha. Mu cyumweru gishize nibwo bafunguriye abantu kujya mu turere twose tw’igihugu uretse muri Rusizi na Rubavu ndetse naza moto zigasubira mu mihanda.

Ku itariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye iyi Virusi akaba yari afite ubwenegihugu bw’Ubuhinde yari avuye I Mumbai.

Burundi

Mu Burundi kuri ubu akaba naho umubare w’abandura iyi virusi ugenda wiyongera kimwe n’ahandi nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitanagaje ko abanduye bose kugeza ubu ari 83, abamaze gukira ari 45, naho 38 akaba aribo bakirwaye mu gihe bitangazwa ko umwe ariwe umaze guhitanwa na Covid 19.

Mu byumweru bibiri bishize byavuzwe ko umugore w’uwari perezida Denise Nkurunziza arwariye I Nairobi coronavirusi mu gihe Guverinoma ntacyo ibivugaho.

Akaba ku itariki 31 Werurwe 2020 aribwo abantu babiri ba mbere bagaragayeho iyi virusi, bikaba bivugwa ko bari Abarundi umwe w’imyaka 56 n’undi w’imyaka 42 bari bavuye mu Rwanda no mu bihugu by’ubumwe by’Abarabu.

Uganda

Mu gihugu cya Uganda hakaba hamaze kwandura abantu bagera kuri 657 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubuzima, aho 118 aribo bamaze gukira iyi virusi, abantu 425 aribo bakirimo kwitabwaho, akaba muri aka karere Uganda aricyo gihugu kitarapfusha umuntu na Covid 19.

Ubugande nabwo bukaba buri mu bihugu byo mu karere byafashe ingamba zitoroshye mu kurwanya iyi virusi. Ariko zimwe mu ngamba bafashe hakaba nta muntu wemerewe kwinjira mu gihugu yaba umunyamahanga cyangwa umwenegihugu mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Ku itariki ya 22 Werurwe nibwo Ubugande bwabonye umuntu wa mbere wari urwaye iyi virusi , akaba yari Umugande waru uvuye I Mumbai.

Kenya

Muri Kenya akaba kuri ubu aricyo gihugu cya mbere mu karere gifite umubare munini w’abamaze kwandura iyi virusi ndetse n’impfu nyinshi aho abantu 2,989 aribo banduye, naho 873 bamaze gukira naho 88 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara.

Leta ikaba yarashyize mu kato (lockdown), uduce tumwe twiganjemo iki cyorezo ariko nyuma bakaza kuhafungura bitewe n’uko abaturage batabivugaho rumwe kuko usanga hari benshi bahababarira cyane cyane ab’amikoro make.

Hakaba barashyizweho umukwabo guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo, abantu bose bakaba batemerewe kuba hanze.

Ku itariki 13 Werurwe nibwo umuntu wa mbere wanduye Covid 19 yagaragaye mu gihugu yari avuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tanzania

Muri Tanzania akaba aricyo gihugu cya mbere mu karere cyasubukuye amasomo y’amashuri yisumbuye na za kaminuza mu cyumweru gishize. Kuri ubu hakaba hashize ukwezi kurenga Leta ya Tanzania idatangaza ubwandu bushya ku cyumweru mu rusengero I Dodoma,  Perezida Pombe Magufuli akaba yarashimiye Imana ko yabashoboje guhashya iki cyorezo gihangayikishije isi binyuze mu masengesho no kwiyiriza, ndetse anashimira abakiristu ko batambaye udupfukamunwa.

Abanduye bose 509, akaba abamaze gukira ari 183 naho 21 aribo bahitanywe n’iyi virusi ya Covid 19. Perezida Pombe Magufuli akaba yaratangaje ko mu gihe umubare w’abanduye ukpmeza kujya hasi n’amashuri abanza nayo azafungurwa bitari cyera.

Tanzania ikaba yaratangaje ubwandu bwa mbere ku itariki ya 16 Werurwe 2020, Umutanzania wari wazindukiye mu Bubuligi, ndetse agasura Danimarke na Suwede.

Sudan y’Epfo

Muri Sudani y’Epfo akaba aricyo gihugu cya mbere mu karere aho iki cyorezo cy’ibasiye abayobozi bakuru mu gihugu. Abaminisitiri 10 na vice perezida Riek Machar n’umufasha we Angelina Teny basanze banduye, ndetse tutirengagije bamwe mu barinzi babo banduye nk’uko Africa report ibitangaza.

Nyuma y’aho iki cyorezo gifashe iyindi ntera Minisitiri w’ubuzima muri ki gihugu yasabyePerezida Salva Kiir ko ibikorwa byose byahagarikwa kugirango hapimwe abantu benshi nkuko ibinyamakuri byo muri iki bibivuga.

Hakaba hamaze kuboneka abantu 1,604 banduye iki cyorezo, naho 15 nibo bamaze gukira naho 19 bahitanywe n’iki cyorezo.

Muri iki gihugu akaba ariho habonetse iki cyorezo nyuma mu bihugu by’aka karere, aho ku itariki ya 05 Mata aribwo habonetse umuntu wa mbere.

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here