Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umusore yabenze umukobwa kubera umunuko wo mugitsina

Umusore yabenze umukobwa kubera umunuko wo mugitsina

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko hari umukobwa bakundanye ndetse banamarana igihe kitari gito bari mu rukundo ariko igihe kimwe bagera aho bakora imibonano mpuzabitsina maze biviramo uwo muhungu kumuzinukwa no kumwanga burundu.

Uyu musore aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yamutangarije ko uyu mukobwa afite uburanga bwiza ndetse unarebye neza usanga afite isuku ku mubiri. Mu magambo ye yagize ati: “Uyu mukobwa ni ukuri naramukunze cyane kuko twari tumaranye 3ans( imyaka itatu) dukundana ariko twari tutarakora sex (imibonano mpuzabitsina) na rimwe.

Hari igihe nabimusabaga nkabona atabinyemereye ariko kuko nabonaga ari umukobwa mwiza kandi mufiteho gahunda yo kuzamushaka tukabana nanjye nkumva ntacyo bintwaye nkamwihorera. Ariko rimwe nza kwumva ko ngomba kubimusaba nshizemo imbaraga kuko twari twemeranyije ubukwe mu mezi atandatu yari imbere.

Ubwo namusabye ko numva ntagishoboye kwihangana ahubwo nkeneye ko dukora sex(imibonano) maze azakwemera,duhana gahunda ndetse tunahurira ahantu kureho gato kuko twavuye mu mujyi wa Kigali maze tujya muri Hotel ntashaka kuvuga izina iherereye mu mujyi wa Rwamagana.

Ubwo turagenda dutangira imyiteguro itwinjiza mu gikorwa nyirizina dore ko yari n’umukobwa usobanutse ubona ari umusirimu kuko yari yarize mu Gihugu cy’Ubushinwa(Chine) mbese wabonaga ari umukobwa uzi urusirimu.

Nyuma tugeze hafi cyane ko igikorwa gitangira numva umwuka mubi utangiye kunsatira numva mbuze amahoro maze nkeka ko yaba ari toilette(ubwiherero) bwaba buri gusohora umwuka mubu ,maze ndabyuka njya kurekura amazi muri ubwo bwiherero ariko nageramo imbere nkumva niho hari umuhumuro mwiza kurusha aho mucyumba.

Nyuma nsubira mucyumba namwegera nkumva wa mwuka wabaye mwinshi pe. Noneho ndagerageza nkugiye gukora igikorwa nyirizina noneho nkumva umunuko uraruhukira mu mazuru no mukanwa ubwo ngerageza kugerageza kuko namukundaga kandi nabonaga nawe yageze aho yiteguye ko tugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ubwo ku bw’amahirwe naragerageje mbona ndarangije ariko dusoza noneho ugirango hari ikintu cyapfiriye aho muri icyo cyumba twari turyamyemo. Dukora amasuku nuko tujya gufata amafunguro ariko numva nazinustwe pe.

Ariko muri njye nagumanye urujijo no kwibaza cyane icyateye uwo mwuka utari mwiza maze kugira ngo ntahe navuye mu rujijo musaba ko dutaha twahanye indi gahunda y’igihe tuzongera kubonaniraho.”

Umunsi ukurikiyeho nabanje kumujyana muri douche( Urwogero) ngo ndebe ko hari igihinduka.

Uyu musore yakomeje kuvuga ukuntu bahura ku nshuro ya kabiri nabwo byamugendekeye nk’ubwambere maze bimuviramo no gufata umwanzuro. Mumagambo ye yagize ati” Ubwo noneho twarongeye dufata urugendo tujya ku Muhazi tugerayo mbona ameze neza aniteguye kunshimisha ndetse nanjye ngerageza kwiyibagiza ibyakera nirema mo icyizere ko none ndibubone ibitandukanye na cyagihe.

Tukigera mu cyumba rero namusabye ko tubanza tukajya muri douche (mu rwogero) nkeka ko byaba wenda biterwa n’icyokere cy’urugendo twakoze. Ariko mu gitsina cye hatarasohokamo amatembabuzi yabaga ntakibazo afite. Dushoje kwoga ndetse numva nta n’ikibazo afite numva ntangiye kwishima ko wenda icyo gihe hari akabazo runaka yari yagize.

Ubwo tujya kuburiri nkuko bisanzwe noneho uko tugenda twinjira mu myiteguro umubiri urikwitegura niko hagendaga haza wa mwuka mubi umunuko wuzura icyumba na none nkawa munsi. Noneho kurenzaho birananira njyewe numva n’ubushake nari mfite bwose burarangira.

Naje ku musaba ko twakwambara kuko numva ndwaye umutwe maze abura uko abigenza ariko kubw’umuco w’abanyarwandakazi wo kwiyumanganya ubona ko abyemeye ariko atanabyemeye neza mbese ari ukubura uko abigenza kuko umubiriwe wari umaze kwitegura. Ubwo twaroze umubiri maze tujya kurya turataha.”

Ibyo byamviriyemo ku musezerera ngashaka undi mwari tuzarwubakana    

Uyu musore yatubwiye ko yafashe umwanzuro wo kumusezeraho bakabana nk’inshuti zisanzwe ariko ko atamubera umugore ngo byemere.

Mumagambo ye yakomeje atubwira ati” Naje kwumva ntaguma kumutakariza umwanya we yibwira ko tuzabana ni uko kuko yari umukobwa ujijutse musaba guhura maze mubwiza ukuri ikibazo nahuye nacyo maze mubwiza ukuri ko ntashaka umugore ufite icyo kibazo kuko n’ubundi ubwo namutungira ku mubabaza ntajya ngirana nawe imibonano. Maze nawe arankundira arabyumva aranshimira ngo ndi umusore mwiza nibura njyewe mu bwirishije ukuri n’ubwo bitamubujije kurira no kubabara.

Dusoza twumvikanye ko tuguma turi inshuti zisanzwe ndetse ansaba no kumubikira ibanga.”                       

Nyiragakecuru

1 COMMENT

Leave a Reply to Kana Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here