Home AMAKURU ACUKUMBUYE Umusore yasezeranye n’umurambo w’umukunzi we(fiancée) kugira ngo asohoze isezerano ryo gushyingirwa

Umusore yasezeranye n’umurambo w’umukunzi we(fiancée) kugira ngo asohoze isezerano ryo gushyingirwa

Inkuru yakwirakwijwe hirya no hino y’umugabo wasezeranye n’umurambo wa fianse (fiancée) wari wapfuye azize Kanseri (Cancer) y’ibere.

Xu Shinan yasezeranye n’umurambo mbere y’uko ushyingurwa kugira ngo nyakwigendera ngo agere ku nzozi ze yari afite zo kuzakora ubukwe. Uyu mugabo yasezeranye nawe ku irimbi, kugira ngo amwereke ko n’ubwo yapfuye ariko yari afite kumaramaza ko azamubera umugore.

Uyu musore w’imyaka 35 ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa yabuze umukunzi we w’imyaka 34 y’amavuko, ahitanywe n’indwara ya Kanseri y’ibere.

Mu gahinda kenshi Xu Shinan yatakaje umukunzi we Tariki 14 Nzeri. Afata umwanzuro wo gusezerana n’umurambo kugira ngo asohoze indoto za nyakwigendera yari afite zo kuzakora ubukwe umunsi umwe. Uyu musore na  nyakwigendera bari bamaranye imyaka 12 bari mu rukundo, kandi barasezeranye kuzabana nk’umugabo n’umugore.

Ubuhamya butangwa n’abantu bari bahibereye ubwo iki gikorwa cyashenguye imitima ya benshi cyabaga, bavuga ko nyakwigendera yari yambistwe umwambaro w’umugeni dusanzwe tuzi ku bageni, hanyuma akikijwe n’indabo nyinshi, naho umugabo basezeranye mu mwambaro tumenyereyemo umusore ku munsi w’ubukwe, ahagaze iruhande rw’umurambo aho uryamye, awurebana impuhwe n’agahinda kenshi.

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe b’aba bombi. Umukwe yavuze ko umugore we yatanze amabwiriza ko ntamuntu n’umwe ugomba kuzarira ku mva ye, ariko nyamara amarira yaratembye ku matama ye, mugihe bamanuraga umurambo w’umugore we. Aba bombi bari baratangiye gutegura ubukwe bwabo guhera mu mwaka wa 2013.

Xu Shinan yasutse amarira n’ubwo yavuze ko umukunzi we yari yabujije abantu kuzarira

Imyiteguro y’ubukwe bw’aba bombi yaje guhagarikwa n’uburibwe uyu mukobwa yatangiye kugira mu gatuza. Ibizami byemeza ko yari afite Kanseri y’ibere byemejwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2014.

Aba bombi bagerageje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’iyi Kanseri bamubaga ndetse n’ubundi buryo butandukanye bwo kuvura iyi ndwara ndetse aza no kworoherwa mu mwaka wa 2017. Bagerageza kwishima bibaza ko ubuzima bugiye kwongera kubaryohera, nyamara ntibyatinze kuko nyuma y’umwaka yahise yongera araremba.

Xu yagerageje kujyana umukunzi we mu bitaro bikomeye byo ku Isi bitandukanye, kugira ngo arebe ko yavurwa agakira, ariko biranga birananirana, aho yaje kuremba ajya muri koma ashyirwa mu Bitaro mu kwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka, ari nako byarangiye akendeyeko. Tumwifurije iruhuko ridashira.

N. Aimee

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here