Home AMAKURU ACUKUMBUYE UMUTERAMAKOFI YAHASWE IBIPFUNSI BIMUVIRAMO URUPFU

UMUTERAMAKOFI YAHASWE IBIPFUNSI BIMUVIRAMO URUPFU

Umuteramakofi Maxim Dadashev ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya  ubwo yari mu irushanwa ry’iteramakofi yatewe  ibipfunsi na mugenziwe  Subriel Matias birangira akomeretse ku bwonko bimuviramo urupfu.

Umuteramakofi Dadashev ufite imyaka 28, ubwo yari mu irushanwa amaze guterwa iki gipfunsi yahise ananirwa guhaguruka kugeza ubwo umutoza we Buddy McGirt ahaguruka asaba ko irushanwa rihagarikwa ku gice cya 11 nyuma yo guhatwa ibipfunsi  na Subriel Matias adasubiza bimuviramo urupfu.

Nyuma y’irushanwa Dadashev yihutishijwe kugezwa kwa muganga,abaganga bihutira kugenzura ubwonko basanga bwakomeretse bikabije bagerageje kubaga ahita ashiramo umwuka.Nk’uko tubikesha Bbc

Umutoza we Buddy McGirt ahaguruka asaba ko irushanwa rihagarikwa ku gice cya 11

Uhagarariye iri shyirahamwe ritegura uyu mukino  yavuze ko ryababajwe n’urupfu rwe bihanganishije abakunzi ba nyakwigendera by’umwihariko umuryango we.

Basanze yababaye cyane mu bwonko

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here