Umwe mu baririmbyi bo mu itsinda rya Hillsong uzwi ku izina rya Christine Caine avuga ko yageze ku myaka 15 akoreshwa ubusambanyi nibura n’abagabo 4 batandukanye mu cyumweu, ibi byatumye ubuzima bwe bwangirika akagera naho atakaza ibyiringiro, ndetse n’umuryango we umutakariza icyizere, dore ko avuka mu muryango uciriritse w’abakirisitu b’abimukira muri Ostraliya.
Ubwana bwe bwose n’ubwangavu bwe bwaranzwe n’umubabaro ndetse no gufatwa ku ngufu, byatumye atakaza ibyiringiro byo kubaho ndetse abona ko ubuzima bwe nta garuriro bugifite, agaragaza ko igihe yahuraga na Yesu imitsi ijyana amaraso ku mutima yendaga gucika ndetse yari amaze kujya agira ibibazo by’umutima bitewe n’ihohoterwa yakorerwaga.
Ariko nyuma yo guhura n’urukundo rwa Yesu, amwomora inguma zose yari afite ku mutima abona uburuhukiro mu mutima we, bituma afata Yesu nk’uwambere mu mibereho ye ya buri munsi. Bituma afata umwanya wo guhindukira atangira gukorera Imana ku myaka 22 mu itsinda rya Hillsong rikunzwe cyane mu kuramya no guhimbaza Imana ku isi. Yatangiye akora amasuku mu ubwiherero, aza kubona umugabo yubaka urugo, aza gutangiza minisiteri y’abahuye n’akarengane k’icuruzwa ry’abantu.
Ku myaka 33 yaje guhura n’akandi gahinda kuko nibwo yamenye ko uwo babanaga atari mama we kuko mama we ntabwo yigeze amwishimira, ibi byose byatumye akomeza kwegera Imana ndetse ayishyiramo ibyiringiro bye byose, nyuma yo kwirengagiza ku gutekereza cyane uko yageze ku isi ndetse no gutekereza cyane ku babyeyi be yavumbuye ko hari izindi mbaraga ziri hejuru, ari zo jambo ry’Imana. Abefeso:2:10 turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza, tutitaye ku uburyo umuntu yavutse mo yaba avutse mama we bamukoreye ihohoterwa, cyangwa avukiye mu buraya.
Kugeza ubu Christine akaba akurikirana abantu bahuye n’ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo, afasha abagore kongera kugarura icyizere cy’ubuzima, bubura amaso, bakabona uburyo bwo kwinjira aho Imana ibashaka, Christine kandi agerageza ku rwanya icuruzwa ry’abantu mu muryango yatangije witwa A21, ukaba umaze kugeramo abantu barenga miriyoni. Abantu barenga miriyoni 45 ku isi bajyanwa gukoreshwa ubusambanyi n’abandi bantu.
Uyu muryango ukora ibikorwa byo gukangurira abantu kureka no kurwanya ibikorwa by’ihohoterwa, ndetse no gufasha abahuye n’ihohoterwa kongera kugaruka mu ubuzima busanzwe.
Munyaneza Pascal.