Home AMAKURU ACUKUMBUYE Urubyiruko rukora ubuhinzi rugiye kwongererwa ubushobozi.

Urubyiruko rukora ubuhinzi rugiye kwongererwa ubushobozi.

Hasinywe amasezerano agamije guteza imbere abahinzi, urubyiruko n’abakora ubucuruzi bushingiye ku buhinzi hagati y’umuryango w’Abanyamerika CNFA n’Ikigega cy’Ibiribwa ku Isi (PAM).

Aya masezerano agamije ubufatanye hagati ya ‘Hinga Wunguke’ na ‘Shora Neza’ PAM ifatanyamo na Mastercard Foundation ndetse na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’urubyiruko.

Urimubenshi Laurent umuhuzabikorwa w’umushinga wa Shora Neza yavuze ko bagamije gufasha urubyiruko gutera imbere

Ati” Ni umushinga w’imyaka 5 WFP ifatanywmo na Mastercard Foundation na Guverinoma y’uRwanda binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko ugamije guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ariko ikigenderewe cyane nuko ibyo bikorwa bizamuka bigatanga imirimo myinshi ku rubyiruko”.

Ni gahunda igamije kwihaza mu biribwa hanongerwa umusaruro ukomoka ku buhinzi cyane cyane ibihingwa ngandurarugo kuko bishobora kugabanya ibiciro bihanitse ku isoko ry’uyu munsi

Nyirajyambere Jeanne D’Arc umukozi muri Hinga wunguke ushinzwe imirire no kugeza ubuhinzi ku masoko, yatangaje ko bagamije kwongera umubare w’urubyiruko.

Yagize ati” Tukaba tuzakorana cyane cyane kugirango dufatanye kongera umubare w’urubyiruko ruri mu buhinzi mu bijyanye n’ibihingwa bitandukanye, tuzakoraho kugira ngo babashe kugeza umusaruro ku isoko.”

Yakomeje agira ati “tuzabafasha kugira ngo byibuze abahinzi Miliyoni babashe kugezwa ku isoko babashe gukora ubuhinzi buvuguruye banahindure imirire yabo ibe myiza”

Mu myaka itanu uyu mushinga uzakorera mu turere 30 tw’u Rwanda hibanzwe kuri 13 Hinga wunguke ikoreramo.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here