Urubyiruko rukora ubuhinzi bugamije isoko rugaragaza ko umusaruro warwo utarabasha kubona isoko uko bikwiriye, ariko inzego zishinzwe kubareberera zikagaragaza ko icyo basabwa ari ugukora ubuhinzi bw’ibikenewe ku isoko kuko aribyo bizabafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.
Ni ibyagarutsweho mu nama yahuje urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’abaguzi, baba abohereza ibintu mu mahanga, amahoteri ndetse na resitora ku mpamvu z’uko urubyiruko ruhinga ariko ejo rukabura isoko, bakaba bahurijwe hamwe ngo baganire kubyo bifuza ku isoko n’ibyo urubyiruko rugomba kwitaho mu buhinzi bwarwo.
Muri iyi nama kandi urubyiruko rwungukiyemo byinshi kuko rwungutse abafatanyabikorwa bakaba bagiye guhinga bahingira isoko kandi bagatanga ibifite ubuziranenge
Niyidukunda Mugeni Eufrosine ni umuhinzi wongerera agaciro igihingwa cya avoka akanakuramo amavuta yo kurya avuga ko mu gutangira biba bigoye ariko iyo umaze kumenya gutunganya umusaruro wawe neza isoko riboneka.
Ati” Mugutangira isoko ntibyari byoroshye kuribona kuko kubona isoko ryo mu Rwanda usabwa byinshi, bifunze neza kandi parasitike baraziciye, gutumiza icupa ry’ ikirahure mu bushinwa ni ibintu bitoroshye bisaba urugendo kugira ngo ugere kuri rwa rwego rusaba ibintu byizewe kandi bikunzwe byemewe ku isoko, iyo umaze kugera ku rwego rufite ibyo isoko risaba, harimo ibyangombwa by’ubuziranenge,ufite ibintu byiza bitunganyijwe neza, amasoko araboneka”.
Nshimiyimana Alphonse ukora urusenda n’icyayi gikozwe mu bimera avuga ko isoko rihari ahubwo bisaba kurihanganira binyuze mubyo bakora.
Ati” Isoko kugeza ubu tugenda turibona tugenda tubona amahoteri twoherezamo ibyo dukora,yego ntibiba byoroshye iyo ukiri hasi ntibamenya ibyo ukora ariko iyo teganda dutanga ibintu byiza bizima tubona ko isoko rihari icyo dukeneye ni ugutanga ibintu byiza bifite ubuziranenge.Ihangana ku isoko si imbogamizi kuko bitwereka icyo tugomba gukora tukareba ngo uwo duhanganye n’ibiki adashyiramo ngomba gushyiramo? Ni ibiki adakora ngomba gukora?
Muzungu Gerard agira inama urubyiruko rukora ubuhinzi kumenya ibikenewe ku isoko uko biteye n’ubuziranenge bifite.
Ati” Icyo ni ikintu cya ngombwa nko k’urubyiruko rugiye kujya muri ibi bikorwa by’ubuhinzi bugamije isoko, kwita ku kintu cy’ubuziranenge kuko ibintu byose uzana ku isoko ntibigurwa, hari ibyo bagenda bagura ugomba kwita kucyo utanga kijyane n’icyo bifuza ku isoko, niba bavuze ngo turashaka urusenda cyangwa imiteja ibe itaragiyemo imiti, ukamenya ko ubuhinzi bwawe ukoresha imiti yemewe, mugihe wakoresha itemewe ukayijyana ku isoko uba utakaza isoko kandi hari abandi biteguye kuba barifata bakabyubahiriza”.
Dr Patrick Karangwa, umuyobozi ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri MINAGRI agaruka kucyo bafasha uru rubyiruko ruri mu buhinzi.
Ati”Nka leta uretse gushyiraho nkunganire hari no gushyiraho urubuga rwo guhuza abanyemari, ari abaguzi kubashyira hamwe kugira ngo ibibazo birimo bikemuke kuko ntabwo bakwiye guhanga amaso kuri Leta ngo izakemura ibibazo byose ahubwo izahuza abashaka inguzanyo n’abazitanga twasanga ari ikibazo cy’uko adakora neza gituma atabona inguzanyo tukamugira inama y’uko yazamuka, no kumwereka andi mahirwe atarazi, kugira ngo anoze ibintu bye bitungane kurushaho”.
Umuyobozi nshingwabikorwa wa RYAF(Rwanda Youth in Agribusiness Forum ) Rugwiririza Jean Marie Vianney asaba urubyiruko ko mbere yo kujya mu buhinzi rwajya rubanza gushaka isoko.
Ati” Hari urubyiruko rutangira guhinga nta soko afite, iyo yatangiye guhinga ntaryo ntabwo yuzuza bwa buziranenge kuko ntabyo aba azi, ariko iyo yahinze ahingira isoko nuko wa muntu ugiye kumugurira amubwira ngo dore icy’ingenzi nkeneye ni iki, dore urunyanya nkeneye, dore imiteja nkeneye, dore urusenda nkeneye ni uru, akajya guhinga yujuje bwa buziranenge”.
Nyuma y’iyi nama hahujwe abaguzi n’urubyiruko rugera kuri 20 babonye amasezerano(contract) bakaba bagiye guhinga noneho bizeye isoko.
Mukanyandwi Marie Louise