Home AMAKURU ACUKUMBUYE Urubyiruko rurakangurirwa gutanga amaraso yo gufasha indembe

Urubyiruko rurakangurirwa gutanga amaraso yo gufasha indembe

Minisiteri y’Ubuzima , ibinyujije mu ishami ryayo ryita ku buzima( RBC) barakangurira urubyiruko kwitabira gutanga amaraso kugira ngo bafashe indembe.

Byagaragaye ko urubyiruko rukigenda biguru ntege mu gutanga amaraso  yifashishwa  mu kwongerera abarwayi mu bitaro hirya no hino baba bayakeneye, cyane cyane indembe . Mu byagaragajwe bitera ubu bwitabire bukiri hasi, harimo Kutagira amakuru ahagije ku byiza byo gutanga amaraso ahabwa abarwayi.

Bamwe mu rubyiruko batanga amaraso, bavuga ko kuba urubyiruko rutitabira gutanga amaraso, baba batazi akamaro kabyo neza, ndetse bamwe bakumva hari abandi bireba bo batarimo.

Niyizabayo Patrick wo mu Karere ka Huye  ni umwe mu rubyiruko rutanga amaraso avuga ko gutanga amaraso uba ufashije uwari ugiye kubura ubuzima, bityo we abikora abikunze, gusa anibutsa ko buri wese bishoboka ko yazakenera amaraso.

Aho yagize Yagize ati” Gutanga amaraso ni ibintu byiza nkora mbikunze, kuko numva ari uburyo bwiza bwo gutanga umusanzu wo kugira abo mpesha ubuzima baba bagiye kububura. Impamvu urubyiruko rugifite intege nkeya  ni imyumvir,e kuko bumva ko uyatanga ari uwariye neza cyangwa se bitabareba  bakumva ko bo batazayakenera. Ariko ,baba batekereza nabi, niyo, mpamvu tugiye gukora ubukangurambaga nabo bagahindura imyumvire kuko nabo ntawamenya igihe azayakenerera buri muntu wese ni umukandida wo kuba yayabura”

Iradukunda Pacifique wo mu Karere ka Bugesera nawe usanzwe atabara atanga  amaraso yagaragaje ko hakenewe ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo buri wese yiyumve muri iki gikorwa.

Yagize ati”  Hakenewe  ubukangurambaga mu rwego rwo kugira ngo,  buri wese abashe kumva ko iki gikorwa  ari cyiza cyane. Si n’urubyiruko gusa , ni umuntu uwe ariwe wese. Nta kintu wabona wagura ubuzima uretse kuba wowe wumva ko ufite umutima w’ubumuntu, kuko hari benshi tuzi neza ko bari kwa muganga barwaye bayakeneye”.

Ni muri urwo rwego  kugira ngo hakomeze gushishikariza uyu muco mwiza wo gutanga amaraso mu rubyiruko,hatangijwe ihuriro ry’urubyiruko ryiswe “Intwari Club 25” ryiyemeje gutanga amaraso  ahabwa abarwayi aho buri wese mubarigize yagize gutanga amaraso ahabwa abarwayi inshuro25 mu myaka 7 bamwe muribo bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutanga amaraso.

abantu batandukanye bahuriye hamwe kuri uyu wa kabiri tariki 14, Gahyantare, mu kureba uko ubu bukangurambaga bwakorwa

Muyumbo Thomas Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso yavuze ko hagiye gutangizwa gahunda yo kwegereza urubyiruko serivise zo gutanga amaraso, anavuga ku kiza cyo kuyatanga.

Yagize ati” Icyambere buriya abantu bagira umutima wo gutabara, baba mu ngeri zose mu bakuze no mu bakiri batoya. Imbogamizi zikunze gutuma rimwe na rimwe abajeni  badatanga amaraso ni ukubura amakuru, ariko ubukangurambaga nk’ubu icyo buba bugamije ni ugutanga ayo makuru kugirango bamenye uko icyo gikorwa gikorwa, ikindi cya kabiri, rimwe na rimwe hari abagira inzitizi zo kubona uburyo bwo kuva aho bari bajya aho ibyo bikorwa byo gutanga amaraso bibarizwa cyane cyane buriya abajene usanga ari abantu rimwe narimwe badafite ubushobozi bakirimo kwiyubaka, ingamba zigamije gutuma ikibazo nk’icyo ngicyo kwegereza serivise zo gutanga amaraso abakeneye kuyatanga nazo zararebwe, ndetse mu minsi yav uba muzabona uburyo bwashyizweho bwa bisi”.

Dr Mukagatare Isabelle Umuyobozi ushinzwe serivise z’ubuzima muri ARC agaragaza ko ihuriro ry’urubyiruko Intwari Club 25 ryiyemeje gutanga amaraso izafasha kwigisha urundi rubyiruko kwitabira icyi gikorwa.

Yagize ati” Icyo bisobanuye n’uko tugiye gukangurira urubyiruko gutangira gutanga amaraso bakiri bato murabizi ko umuntu atangira afite imyaka 18 kugeza kuri 60, ariko yanageza 65 bitewe  n’imbaraga afite. Murumva rero ko ari gahunda nziza, bituma tugira abantu twizeye bahora batanga  inshuro nyinshi”.

Kuva mu mwaka wa2022 imibare iheruka y’abitabiriye gutanga amaraso abarenga ibihumbi 50 barayatanze yabashije guhaza ubusabe bw’ibitaro kukigero cya 99% mu gihe cy’umwaka wose.

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here