Home AMAKURU ACUKUMBUYE Urubyiruko rwibukijwe kwigira ku baranzwe n’ubudaheranwa nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside Yakorewe...

Urubyiruko rwibukijwe kwigira ku baranzwe n’ubudaheranwa nyuma y’imyaka 30 habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’igihugu rwahuriye i kigali mu biganiro bigamije gusubiza amaso inyuma mu rugendo  rw’imyaka 30 yo gukira ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994,no kurebera hamwe icyakorwa mu guhangana  n’ibikibangamiye ubumwe n’ ubudaheranwa.

Ni inama ibaye ku nshuro ya 13 yahuje urubyiruko n’abatumirwa batandukanye ngo baruganirize kuri gahunda y’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi . Impamvu ni uko hari bamwe mu barokotse Jenoside bagaragaje ubudaheranwa ndetse n’urugendo rwo kugenda bakira ibikomere  ari nayo mpamvu hatumiwe urubyiruko ngo ruganirizwe kugira ngo rugire umusingi w’ubudaheranwa.

Richard Barigira n’umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iri huriro  avuga ko ibyabaye mu Gihugu cyacu ari isomo ku rubyiruko bityo bakwiye kwegera abakuze bakabasobanurira amateka yaranze Igihugu.

Ati”  Icyo urubyiruko rukwiye gukora ni ugusubira kw’isõko tukongera tukumva,ibyabaye bigomba kutubera isomo kugira ngo tubeho duhora tuvuga ngo ese ni iki twe twakora kugira ngo urubyiruko ruzakurikiraho rukomeze ruhagarare kuri bwa bumwe no kuri bwa budaheranwa, kugira ngo igihugu kirusheho kuba cyiza kuruta uko twagisanze, ndetse na bya bibazo byabaye mu myaka yashize bye kwongera kugaruka.”

Urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu baganirijwe ku mateka

Akomeza agira ati ”Icyo twabwira urubyiruko rukiri rutoya, nibahaguruke bongere baze basure inzibutso kuko abantu benshi iyo bagiye ku mbuga nkoranyambaga babumvisha ko ari ibihuha, ko Jenoside itabayeho, rero icyo twashishikariza urubyiruko rukiri rutoya ni bahaguruke basure inzibutso begere abakuru babasobanurire amateka bityo bizatuma barushaho gusobanukirwa ntihagire ubayobya”.

Mukeshimana Charlotte waturutse mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo avuga ko inama nk’izi zihuza urubyiruko zibafasha.

Ati” Abenshi mu rubyiruko Jenoside yabaye tutariho twagiye tubyiga mu mateka, hari bagenzi bacu baba bafite ibikomere bitandukanye tubana nabo muri sosiyeti tukaba twabafasha, natwe ubwacu kandi hari igihe duhura hari igikomere wari ufite ukabona imbaraga zo kwiyakira, ukumviramo umuti wawe  wagufasha bitewe n’igikomere wari ufite.”

Gatabazi Claver umukozi wa Never Again Rwanda ushinzwe gahunda yo kubaka amahoro avuga ko batekereje guhuza uru rubyiruko kugira ngo baruganirize rukomeze urugendo rw’ubudaheranwa.

Ati” Dufite abantu  barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ubudaheranwa ndetse n’urugendo rwo kugenda bakira ibikomere, twabitekerejeho rero kugirango nk’urubyiruko rwaba rugifite ibikomere, rugiheranwa n’agahinda, urubyiruko rutaragira ubudaheranwa baruganirize narwo rugire umusingi wo kugira ngo batangire urugendo, cyangwa se bakomeze urugendo rw’ubudaheranwa”

Dr Claudine Uwera Kanyamanza umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda  n’Inshingano Mboneragihugu( Minubumwe) yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bitandukanye mu banyarwanda bityo kubyomora bisaba ubufatanye, anasaba imiryango itari iya Leta iri muri gahunda z’ isanamitima gukorera hamwe.

Ati” Imwe mu ngaruka z’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda ikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ibikomere byo kumubiri, ibyo biragaragara, ariko hari n’ihungabana ryakunze kugaragarira amaso y’abantu bose, isenyuka ry’imiryango n’iry’ubumwe n’imibanire myiza n’abanyarwanda. Ngarutse ku mbogamizi zikigaragara ndabwira cyane abafatanyabikorwa hari ukudafatanya aho usanga buri wese akora ukwe muri izi gahunda zifasha urugendo rw’isanamitima biradusaba rero gufatanya “.

U Rwanda rufatwa nk’ urugero rwiza mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku budaheranwa ahanini bitewe n’ibihe rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga Miriyoni.

 

 

Mukanyandwi Marie Louise

NO COMMENTS