Home AMAKURU ACUKUMBUYE Uruganda rw’Inyange ruhakana ko rutigeze rwuriza ibiciro by’amata n’ibikomoka ku mata

Uruganda rw’Inyange ruhakana ko rutigeze rwuriza ibiciro by’amata n’ibikomoka ku mata

Mu gihe abantu benshi barikwinubira izamuka ry’ibiciro ry’amata ndetse n’ibikomoka ku mata , uruganda rw’Inyange basohoye itangazo bagaragaza ko nubwo umukamo w’amata wagabanutse batigeze buriza ibiciro byayo.

Amezi agiye kurenga atatu amata y’Inyange na Mukamira ataboneka ku isoko, ndetse n’aho abonetse ibiciro byarazamutse cyane; aho amata yaguraga amafaranga y’u Rwanda 500 ubu ageze kuri 800 Frw na 900Frw ndetse hari naho bayagurisha 1000Frw.

Mu itangazo bashyize ku rukuta rwabo rwa Twitter bagaragaje ko ibiciro bikimeze nk’uko byari bimeze mbere, yaba kubagura bisanzwe, cyangwa kubaranguza. Yaba ku mata y’amasukano cyangwa agurwa apfundikiye.

Muri iri tangazo bagaragaza ko ikarito y’amata irimo udushashi icumi igurwa amafaranga y’u Rwanda 4,500 ku ruganda, kandi uranguza agomba kuyigurisha 4,800 Frw ku bacuruzi, mu gihe umuguzi wa nyuma agomba kuyagura 5,000 Frw. Aho ibi bitandukanye cyane n’ibikorwa n’abacuruzi kuko amata yagombye kugura 5,000Frw amwe mu maduka mu mujyi wa Kigali agurishwa ku mafaranga 7,500, abandi ku 9,000.

Iyi nkuru dukomeje kuyikurikirana kugira ngo tumenye icyo abafite mu nshingano ibijyanye n’ibiciro by’imbere mu gihugu bateganya gukora kuri iki kibazo kugira ngo hubahirizwe amategeko arengera umuguzi.

 

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here