Home AMAKURU ACUKUMBUYE Urwengero runini rw’inzoga rwo mu myaka 5000 rwabonetse mu Misiri

Urwengero runini rw’inzoga rwo mu myaka 5000 rwabonetse mu Misiri

Abahanga mu bumenyi ku mateka ari mu butaka (archaeologists) bageze ku kintu gishobora kuba arirwo ruganda rw’inzoga rwa cyera cyane ku isi, rwariho mu myaka igera ku 5,000 ishize mu Misiri.

Ikipe y’abahanga bo mu Misiri no muri Amerika babonye uru rwengero ahitwa Abydos, ahantu mu butayu hari irimbi rya cyera.

Babonye ibyumba bimwe birimo ibibindi bigera kuri 40 byakoreshwaga mu kuvanga ibihingwa (nk’amasaka, ibigori cyangwa ingano) n’amazi mu gukora inzoga.

Uru rwengero rushobora kuba ari urwo ku gihe cy’Umwami Narmer, nk’uko bivugwa n’urwego rushinzwe ibya cyera (Supreme Council of Antiquities).

Uru rwego ruvuga ko rwizera ko iki “ari rwo rwengero rwa cyera kurusha izindi zose ku isi”.

Uru rushobora kuba “arirwo ruganda rwa cyera cyane rwenga inzoga” rwabayeho

Umwami Nermer yategetse mu myaka irenga 5000 ishize. Yashinze umuryango wa mbere w’abami ndetse afatwa nk’aho ari we wahurije hamwe Misiri.

Uru rwengero rufite ibice umunani binini, buri kimwe cy’uburebure bwa metero 20 kandi gifite ibibindi bigera kuri 40 bibumbiye ku butaka bitondetse ku mirongo ibiri, nk’uko Mostafa Waziry umunyamabanga wa ruriya rwego abivuga.

Uru rwengero “rwaba rwarubatswe hano by’umwihariko kugira ngo rujye rutanga inzoga z’imihango ya cyami yaberaga ahashyingurwa abami ba Misiri”, ibi bivugwa n’itangazo rya minisiteri y’ubukerarugendo ya Misiri ivuga ko icyesha abahanga bakoze ubwo bushakashatsi.

Bikekwa ko hano hakorerwaga inzoga nyinshi, nibura litiro 22,400 (amajerikani arenga 1,000) yengerwaga rimwe.

Iryo tangazo rigira riti: “Ibihamya ko inzoga yakoreshwaga mu mihango yo gutamba byarabonetse aha hantu”.

Abydos ni ahantu hari mu haranga Misiri ya cyera, hari amarimbi manini cyane n’insengero bya cyera cyane.

Aka gace kari mu ntara ya Sohag iri mu gace kitwa Upper Egypt ahagana mu burasirazuba, niho kandi hari umujyi wa Luxor, hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abacyerarugendo muri iki gihugu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, abahanga bari mu bushakashatsi muri Alexandria bahavumbuye ibibumbano bakoreraga abapfuye (mummies) bimaze imyaka igera ku 2000, birimo indimi za zahabu mu kanwa.

N. Aimee

Src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here