Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: 23 MUTARAMA

UYU MUNSI MU MATEKA: 23 MUTARAMA

 

393: Umwami w’Abami w’Abaroma ari we Théodose I yagize umuhungu we Honorius umwami umwungirije kandi uyu muhungu we afite imyaka 8 y’amavuko gusa.

625: Umuhanuzi Muhamadi yahagurutse mu mujyi wa Médine (umujyi wo muri Saudi Arabia) ayoboye ingabo 1000 bagiye gusanga ingabo z’aba qoreichites (soma koreshite) akomokamo zari zararokotse urugamba rwa Badr. Izi ngabo zari ziyemeje guhorera benewabo bapfuye muri uru rugamba rwabaye muri 623.

1002: Ni bwo umwami w’abami w’Ubudage Otton III yatanze ku myaka 19. Uyu mwami w’abami yari afite inzozi zo kubaka ubwami bwa gikristo bufite indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya. Ku bwa Otton III, ubu bwami bwa gikristo bwari kuzahuza ibihugu by’i Burayi n’ibyo ku mugabane wa Aziya. Amateka avuga ko uyu mwami w’abami yari inshuti magara na Papa Sylvestre II, ariko amaze gutanga inzozi ze zirangiriye aho.

1556: Umutingito ukomeye wishe ababarirwa hagati y’ibihumbi 830 na miliyoni mu bice bya Shansi, Shensi na Kansou byo mu gihugu cy’Ubushinwa.

1579: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Utrecht, yashyizeho igihugu cy’Ubuholandi.

1789: Kaminuza Georgetwon yafunguwe na Padiri John Carroll, iyi ikaba ari yo kaminuza ya mbere ya Kiliziya Gatolika yashinzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1846: Ubucakara bwakuweho mu gihugu cya Tuniziya.

1849: Umunyamerikakazi Elizabeth Blackwell ni we mugore wa mbere wabonye impamyabumenyi ya dogitora mu buvuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Elizabeth Blackwel

1907: Ku nshuro ya mbere mu mateka, umuhinde wo muri Amerika ari we Charles Curtis wo muri Let ya Kansas, yagizwe umusenateri muri Washington, D.C.

1922: Inshinge za insuline zikoreshwa mu korohereza abarwaye indwara ya diyabete zatangiye gukoreshwa i Toronto muri Canada.

1950: Inteko ishinga amategeko ya Isiraheli yagize igice cy’uburengerazuba cya Yerusalemu umurwa mukuru w’iki gihugu.

1984: Izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu gihugu cya Maroc ryateye imyivumbaganyo y’abaturage yaguyemo abagera kuri 60.

2004: Umunyamerika David Kay wari ukuriye misiyo yo kurwanya ibitwaro bya kirimbuzi muri Irak, yasezeye ku mirimo ye avuga ko abitewe no kuba nta bitwaro bya kirimbuzi yasanze muri Irak, kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarahiritse ubutegetsi bwa Saddam Hussein ari byo zimushinja.

2004: Nyuma y’iminsi myinshi kibihakana, igihugu cya Thailane cyemeye ko cyugarijwe n’icyorezo cy’ibicurane by’ibiguruka icyo gihe byari byakwiriye umugabane wa Aziya wose. Nyuma yo kubitangaza, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi wahise uhagarika icuruzwa ry’inyama z’ibiguruka zavaga muri Thailande.

2020: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwatangaje ku mugaragaro ko ruzaburanisha imanza z’ibyaha byakorewe aba Rohingyas bo muri Birimaniya.

Ibyamamare byavutse tariki 23 Mutarama

1974 : Bernard Diomède, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa.

1979: Larry Hughes, umukinnyi wa basket w’umunyamerika.

1982: Karol Bielecki, umukinnyi wa handball wo muri Pologne na Erika Moulet, umunyamakuru w’umufaransakazi.
1986: Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne José Enrique Sánchez.
1987 : Louisa Nécib, umukinnyikazi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.
1989 : Umukinnyi wa filime w’Umwongerezakazi April Pearson.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here