Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 26 MUTARAMA

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 26 MUTARAMA

Hari ku wa kabiri tariki ya 26 Mutarama 1926, ubwo insakazamashusho (televiziyo) yatangiraga gukora bwa mbere ku isi. Umwongereza John Baird wayikoze yerekanye amashusho yasaga n’umweru n’umukara, akaba yarabashaga kugaragara kuva mu cyumba kimwe ajya mu kindi (ibyumba byegeranye).

Mu bindi byaranze itariki ya 26 Mutarama dusangamo:

1531 : Umutingito wabaye i Lisbonne (soma Lizibone) muri Portugal wahitanye abantu basaga ibihumbi 30.

1788: Abakoloni ba mbere bavuye ku mugabane w’Uburayi bageze muri Australia, bazanye n’amato 11 yiswe First Fleet (tugenekereje twabyita itsinda rya mbere) ahagarara ku cyambu cya Port Jackson.

1837: Michigan yabaye Leta ya 26 yemeye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1934: Ubudage na Polonye byashyize umukono ku masezerano abuza ibihugu byombi kurasanano cyangwa kudaterana  (mu ntambara) mu gihe cy’imyaka 10.

1950: Itegeko nshinga ry’Ubuhinde ryatangiye gukurikizwa. Kuri iyi tariki ni bwo Rajendra Prasad yabaye Ministiri w’intebe w’iki gihugu.

1905: Muri Afrika y’epfo havumbuwe diyama nini cyane yiswe Cullinan (ifite kara 3 106).

2001: Joseph Kabila yasimbuye se Laurent-Désiré Kabila ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari haciyemo iminsi 2 inteko ishingamategeko yemeje ko aba perezida w’inzibacyuho.

2003:  Mu gihugu cya Côte d’Ivoire hashyizwe umukono ku masezerano ya Marcoussis ahagarika intambara yari imaze umwaka muri iki gihugu.

2017: Umufaransa utwara ubwato Francis Joyon n’abandi bantu 5 bamuherekeje besheje umuhigo wo kuzenguruka isi mu gihe gito batwaye ubwato bwitwa IDEC Sport, mu gihe kingana n’iminsi 40, amasaha 23 n’iminota 30. Aha hari mu marushanwa yaJules-Verne.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1983: Arturo Casado, umuhanga mu mukino wo koga.

1985: Dosseh, umuririmbyi w’umufaransa uririmba injyana ya rapu.

1986: Gerald Green na David Holston abanyamerika bakina umukino w’amaboko wa Basketball.

1991: Alex Sandro, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.

1996: Sakina Karchaoui, umukinnyikazi mpuzamahanga ukina umupira w’amaguru.

Abatagatifu bizihizwa na Kiliziya Gatolika kuri 26 Mutarama

Mutagatifu Tito

Tito yari umugereki, akaba yaravukiye muri Antiyokiya. Yavutse  ku babyeyi b’abapagani. Aho amariye kumenyana na Mutagatifu Pawulo, yamutoye mu bafasha be; nuko amugira intumwa ye ku bavandimwe, akabagira inama, agakiranura imanza zabo akurikije ubutumwa bwa Pawulo. Ni nawe Pawulo yashinze gutangiza Kiliziya y’ahitwa i Kreta, anayibera umuyobozi.

Mutagatif Timote

Izina Timote rituruka ku rurimi rw’Ikigereki, rigasobanura “uwubaha Imana”. Timote yavukiye i Lisitiri mu ntara ya Likawoniya. Se yari umugereki na ho nyina witwaga Ewunise akaba umuyahudikazi. Nyirakuru wa Timote witwaga Loyisi ni we wakiriye ukwemera kwa gikirisitu bwa mbere muri uwo muryango (2 Tim. 1 :5). Nyuma yaho Timote na nyina bakurikira uwo mukecuru.

Timote yabaye umwigishwa wa Mutagatifu Pawulo. Bahuriye ubwa mbere i Lisitire iwabo wa Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagurutse, yamushyize mu bafasha be yari atangiye gutora n’ubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza ukwemera mu bakristu.

 

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here