Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 27 MUTARAMA

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 27 MUTARAMA

Ku itariki 27 Mutarama, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka Abayahudi bazize jenoside bakorewe n’Abanazi. Iyi jenoside yahitanye Abayahudi barenga miliyoni 6 kuva mu 1941 kugeza mu 1945. Uyu munsi kandi  wahariwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu.

Mu mateka y’itariki 27 Mutarama kandi dusangamo ibi bikurikira:

1880: Umunyamerika Thomas Edison yavumbuye itara ricanwa n’amashanyarazi. Uyu munsi ni bwo yasabye ibyangombwa bigaragaza ko ari we warikoze bwa mbere.

1967 : Abahanga mu ngendo zo mu kirere Virgil Gus Grissom, Edward Ed White na Roger Chaffee bahitanywe n’impanuka y’inkongi y’umuriro ubwo bitozaga guhagurutsa icyogajuru Apollo 1, gishya kikiri ku isi. Ibi byabereye mu kigo gikora ibijyanye n’ibyogajuru cya Kennedy muri Leta ya Florida ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1944 : Ingabo z’Uburusiya zabashije kwigobotora ingabo z’Abadage zari zarabagoteye mu mujyi wa Leningrad, ibi Abadage bakaba barabikoze ngo Abarusiya bari muri uyu mujyi bicwe n’inzara. Mu gihe Abadage bari bagambiriye kugota uyu mujyi iminsi 900, Abarusiya babigaranzuye nyuma y’iminsi 872 hamaze gupfa abantu basaga miliyoni  1 n’ibihumbi 800. Abaturage bapfuye basagaga miliyoni 1. Aha tukaba twakwibutsa ko bari mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

1945 : Inkambi ya Auschwitz, imwe mu zo Abanazi bafungiragamo bakaniciramo Abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose yafashwe n’uruhande rwari ruhanganye n’Abadage ari rwo rwari rurimo Abongereza, Abarusiya n’Abanyamerika. Muri iyi nkambi haguye Abayahudi miliyoni 1 n’ibihumbi 100, ikaba yarabohowe n’ingabo z’Abarusiya.

1965 : Iyicwa rya ministri w’intebe wa Irani Hassan Ali Mansur.

1968 : Ubwato bw’Abafaransa bugendera munsi y’amazi bwitwaga Minerve bwaburiwe irengero mu gihe bwari mu mugezi wa Toulon, bukaba bwari burimo abantu 52.

1973: Amasezerano y’amahoro ya Paris ahagarika intambara yo muri Viêt Nam yashyizweho umukono mu Bufaransa. Aya masezerano yashyizweho umukono na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Viet Nam.

1991: Umukuru w’igihugu cya Somaliya Siad Barre yahunze ava mu murwa mukuru w’iki gihugu Mogadiscio, ajya mu majyepfo y’uburengerazuba bw’iki gihugu, ari nabwo yahiritswe ku butegetsi. Yaje gusimburwa na Ali Mahdi Muhammad.

1996: Umukuru w’igihugu cya Nigeria Mahamane Ousmane yahiritswe ku butegetsi na Koloneli Ibrahim Baré Maïnassara.

2016: Hilda Heine yabaye umuyobozi wa mbere w’umugore w’ibirwa bya Marshall, akaba ari na we mugore wa mbere wari ubaye perezida mu bihugu byo muri Oceania.

Hilda Heine wabaye perezida wa mbere w’umugore w’ibirwa bya Marshall.

2018: Igitero cy’Abatalibani cyishe abantu 103 i Kaboul ho muri Afganistan.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1979: Rosamund Pike, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza.

1980: Marat Safin, umukinnyi wa tennis wo mu Burusiya.

1981: Teo Nie Ching, umunyapilitikikazi wo muri Mareziya.

1988: Kerlon Moura Souza, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.

1989: Alberto Botia, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne.

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza kuri 27 Mutarama

Mutagatifu Devota (304)

Mutagatifu Devota, yari umubikira wo mu kirwa cya Korse wahowe Imana muri 304. Yanze gukurikiza imihango yo gusenga ibigirwamana by’Abaroma, ajya kwibera ahantu hihishe mu rugo rw’umusenateri witwaga Ewutise. Aha Deveota yahasomeraga ijambo ry’Imana amanywa nijoro. Bitewe n’uko Ewutise yanze gutanga Devota ngo acirwe urubanza, umucamanza Barbare yagize igitekerezo cyo kubanza kumwica. Hashize iminsi mike, Ewutise yicwa n’uburozi. Maze baboneraho gufata Devota bamujyana mu rukiko. Bamutegeka gutura ibitambo ibigirwamana, abasubiza ko asenga Imana y’ukuri ko atasenga imana zibumbye mu bishashara, mu ibumba, mu mabuye n’ibindi. Nuko wa mucamanza Barbare ategeka ko bamuzirika ku ifarashi ikamukurura hasi mu mabuye no mu mayira ameze nabi. Nuko Devota apfa atyo.

Mutagatifu Yohani Mariya Muzeyi (+ 1887)

Yohani Mariya Muzeyi ni umwe mu babowe Imana 22 b’i Bugande. Yabatijwe ari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu. Abapadiri bamaze kugira inama abakristu yo kutishyira umwami, Yohani Mariya na bagenzi be bamaze amezi agera ku 8 bihishe batagera ahagaragara. Umwami abatumaho ngo bazamwitabe kuko ibyo kubica bitakiriho. Yohana Mariya Muzeyi yagiye wenyine abo bari bihishanye batinye nyuma yo kubabwira ko ubukristu butagaragaye ntacyo bumaze. Yageze i bwami baramufata, baramuboha, bajya kumujugunya mu kidendezi cy’amazi cyari bugufi aho.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here