Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: 28 MUTARAMA

UYU MUNSI MU MATEKA: 28 MUTARAMA

Mu mateka y’igihugu cy’u Rwanda, itariki 28 Mutarama 1961 ni bwo hatangajwe Repubulika y’u Rwanda. 28 Mutarama hirya no hino ku isi, ni bwo umunara wa Tour Eiffer watangiye kubakwa, hashyirwaho igisirikare cy’Uburusiya n’icya Espagne, ni nabwo imirongo ya telefone yatangiye gukoreshwa. Ibirambuye ku mateka y’iyi tariki ni ibi bikurikira :

1393: Habaye inkongi y’umuriro muri Hotel Saint-Pol yo mu Bufaransa, ahaberaga ibirori byo gususurutsa umwami w’Abafaransa Charles VI, ibi birori bikaba byaritwaga Bal des ardents mu rurimi rw’igifaransa. Muri iyi nkongi hapfiriyemo abantu b’ibikomerezwa 4, bituma uyu mwami ahinduka umusazi.

1547: Edouard VI yabaye umwami w’Ubwongereza.

1871: Amasezerano ahagarika intambara yari imaze umwaka hagati y’ibihugu by’Ubufaransa n’Ubudage (Armistice franco-allemand) yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

1878: Nyuma y’imyaka 2 avumbuye telefone, umunyamerika Graham Bell yafunguye ku mugaragaro itumanaho rikoresha telefone, ahitwa New-Haven, muri Leta ya Connecticut imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.  Iri tumanaho ryatangiranye abafatabuguzi 121.

1887: Ni bwo umunara nyaburanga wa Tour Eiffel wo mu Bufaransa watangiye kubakwa.

Umunara Eiffel watangiye kubakwa kuri 28 Mutarama 1887.

1918: Ishyirwaho ry’igisirikare cy’Ubwami bw’Uburusiya cyitwaga Armée rouge, kikaba cyarashyiriweho kurwanya ingabo z’amahanga Abarusiya bitaga Armée blanche (Ubufaransa, Ubwongereza Tchecoslovaquie, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubuyapani).

1920: Ishyirwaho ry’igisirikare cya Espagne kirwanira ku butaka.

1932: Ubuyapani bwigaruriye intara ya Shanghai y’Ubushinwa.

1993: Ni bwo itegeko nshinga rya mbere ry’igihugu cya Kazakhistan ryatangiye gukurikizwa.

2001: Icyumweru kimwe nyuma yo gushyiraho abakaridinari 37 bashya, Papa Yohani Pawulo wa II yongeye gushyiraho abandi 5.

2002: Papa Yohani Pawulo wa II yasabye abavoka b’abagatolika guhagarika kuburana imanza zirebana na gatanya (divorce).

2002: Indege ya Boing 727-134 yahanukiye muri Colombia, ihitana abagenzi n’abakozi bayo bagera kuri 92.

2003: Mu ijambo rye, George W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinje Irak gutunga ibitwaro bya kirimbuzi, atangariza Abanyamerika ko igihugu cye kiteguye gutera Irak.

2004: Isiraheli yabohoye imfungwa 436 igurana imfungwa zayo n’inyeshyamba z’umutwe wa Hezbollah wo muri Libani.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1955 : Nicholas Sarkozy, umunyapolitiki n’umunyamategeko w’umufaransa, wabaye perezida wa 23 w’Ubufaransa kuva muri 2007 kugeza 2012.

1978: Gianluigi Buffon, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani.

1981: Elijah Wood, umukinnyi wa filime w’umunyamerika.

1983: Alessandro Gazzi, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani.

1984: Issam Jemâa, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Tuniziya.

1985: Arnold Mvuemba, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1993: Daniel Manche, umukinnyi wa filime w’umunyamerika na William Jack Will Poulter, ukina filime mu Bwongereza.

 

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza uyu munsi

Thomasi wa Akwini, (1226-1274)

Uyu yari umusaseridoti n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya Gatolika. Mutagatifu Tomasi  wa Akwini yavukiye mu nzu z’amagorofa z’ahitwa Roka  Seka, hafi  ya Akwino mu Butaliyani. Mu gihe cye yari umuhanga utagereranywa. Mu myigire ye, yari umunyeshuri ucecetse kandi utuje, bituma bamwita “Imfizi icecetse”. Igihe yinjiraga mu Badominikani, abavandimwe be na nyina ntibyabanejeje. Baza kumwiba bamusubiza mu rugo baramukingirana. Bivuga ko icyo gihe bamwohererezaga abakobwa beza nijoro ngo bamugushe mu cyaha cy’ubusambanyi ariko akabananira. Nuko bashiki be bamaze kubona ko amaramaje baramucikisha asubira mu badominikani.

Tomasi wa Akwini yagaragaje ubuhanga buhanitse mu mitekerereze (filozofiya) na tewolojiya, biza gutuma Papa Urbano IV amushinga kwandika Misa yose n’indirimbo z’Isaramentu, harimo na Rata Siyoni.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here