Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 1 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 1 WERURWE

Ku wa 1 Werurwe 1562, abaporoso bo mu Bufaransa babarirwa muri 50 barishwe abandi 150 barakomereka cyane. Bishwe kuko bari barenze ku itegeko ry’umwami Charles wa IX (icyo gihe yari afite imyaka 12 ayobora afatanije na nyina Catherine wa  Médicis).

Itegeko ry’umwami w’Abafaransa Charles wa IX ryavugaga ko abaporoso batemerewe gukorera amateraniro mu mijyi ikingwa, kandi banayakorera aho hanze y’imijyi ikingwa bakajya mu nzu zisanzwe. Ni bwo rero igikomangoma François wa Guise cyamenye ko ahitwa Wassy hari abaporoso 200 bateraniye muri uwo mujyi bihishe mu kizu kitabamo abantu. Yahise yohereza abasirikare babicamo 50 abandi 150 barakomereka.

Iyi ni yo yabaye intandaro ya mbere y’intambara z’amadini zabaye mu Bufaransa kuva mu 1562 kugeza mu 1598.

Ibindi byaranze itariki ya 1 Werurwe mu mateka

1565: Abanyaporutigali bashinze umujyi w’abakoloni wo mu gihugu cya Bresil witwa Rio de Janeiro.

1790: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaye ibarura rya mbere ry’abaturage ryerekana ko zifite abaturage bangana na miliyoni 3 ibihumbi 939 n’abantu 326.

1811: Méhémet Ali wayoboraga Misiri yishe abamameluki, ari wo mutwe w’abasirikare b’abacakara b’abakristu bakoreraga abakomoka mu muryango w’ibwami b’abayisiramu. Aba bamameluki babaga i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri, bakaba barabaga batwawe bunyago bakiri abana, bakuwe mu bihugu by’abakristu.

1814: Ubwongereza, Autriche, Prusse n’Uburusiya byashyize umukono ku masezerano ya Chaumont, yari agamije kubungabunga amahoro ku mugabane w’Uburayi. Aya masezerano yavugaga ko mu gihe kimwe muri ibi bihugu gitewe n’Ubufaransa, ibindi byagombaga kugitabara byohereza byibura ingabo ibihumbi 60 buri kimwe.

1845: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatwaye Leta ya Texas ziyiyomekaho.

1872: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari uriho icyo gihe witwaga Ulysses Grant yatanze uburenganzira bwo gutunganya pariki ya mbere y’iki gihugu.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ulysses Grant yatanze uburenganzira bwo gukora pariki ya mbere muri iki gihugu.

1888: Iposita yatangiye gukoreshwa hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

1970: Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Gashyantare rishyira ku ya mbere Werurwe 1970, mu gihugu cya Misiri ahitwa Agadir habaye umutingito wahitanye abantu ibihumbi 12, abandi ibihumbi 25 barakomereka mu ijoro rimwe.

1987: Umurongo wa television wa M6 watangiye gukora kuri iyi tariki.

1989: Nyuma y’imyaka 74 gucuruza inzoga bibujijwe, utubari two muri Islande twahawe uburenganzira bwo kuzicuruza.

2001: Ubuhinde bwabaye igihugu cya kabiri gifite abaturage barenze miliyari 1 nyuma y’Ubushinwa.

2007: Muri Senegal, Abdoulaye Wade yatsinze amatora.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1976: Luke Malby, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza.

1980: Djimi Traoré, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa ufite inkomoko muri Mali.

Djimi Traoré, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa ufite inkomoko muri Mali.

1981: Sasha Zvereva, umuririmbyikazi wo mu Burusiya.

1996: Ye Shiwen, umushinwakazi ukora amarushanwa yo gusiganwa koga.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Mutagatifu Ewudogisiya w’i Heliyopolisi (+114)

Mutagatifu Ewudogisiya yiberaga i Heliyopolisi yo muri Fenisiya (ubu ni mu gihugu cya Libani). Ababyeyi be bari baraturutse i Samariya. Ni cyo gituma Ewudogisiya bakunda kumwita Ewudogisiya Umunyasamariyakazi. Yari afite uburanga butangaje nuko ntiyirirwa ashaka umugabo, yigira indaya. Yaje kugira imitungo myinshi ivuye muri ibyo byaha. Rimwe rero nijoro umumonaki witwaga Jerimani wavaga mu rugendo arara ku nshuti ye hafi yo kwa Ewudogisiya. Nijoro Ewudogisiya amwumva aririmba zaburi, kandi asomera abari aho amagambo y’ibitabo bitagatifu yerekeye ku bihano abanyabyaha bazahanishwa n’Imana. Nuko bimutera ubwoba. Bukeye aza kwinginga uwo mumonaki ngo abimusobanurire neza, amubaza n’uko akwiriye kubigenza ngo atazahanwa atyo. Jerimani amusubiza ko agomba kubanza kureka rwose ingeso mbi ze.

Ewudogisiya atangira ubwo kwihana cyane no kwibabaza. Atanga ibintu yari atunze abiha umupadiri ngo abihe abakene. Nuko Jerimani  amwigisha ijambo ry’Imana, abona kumwohereza kuri Tewodoti, umwepiskopi waho. Amaze kubatizwa aha abakene ibintu bye byose yari asigaranye ajya kwitagatifuza mu kigo cy’abamonakikazi (ababikira) babaga hafi y’ikigo Jerimani yabagamo.

Ageze muri icyo kigo yabaye intangarugero. Nyuma abakristu baratotezwa cyane. Bamuzanira umutegeka wa Heliyopolisi ariko yanga guhakana ukwemera kwe no gusubira mu ngeso za kera. Ahakorera ibitangaza ku bubasha bwa Nyagasani Yezu. Umwami mukuru amaze kubona ibyo bitangaza aramurekura. Nyuma uwo mwami Trayani amaze gupfa, haza undi mwami wangaga abakrisitu urunuka. Ewudogisiya yanga kwihakana Imana ye, bamuca umutwe nta rundi rubanza, apfa atyo.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here