Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 11 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 11 GASHYANTARE

Itariki ya 11 Gashyantare 1990 mu mateka, yibukirwaho ifungurwa rya Nelson Mandela warwanije Apartheid ari ryo vangura abazungu bo muri Afrika y’epfo bakoreraga abirabura bo muri iki gihugu. Umukambwe Nelson Mandela, yari amaze imyaka 27 afunze.

Mu 1943, Nelson Mandela yinjiye mu ishyaka ry’abirabura ryo muri Afrika y’epfo ANC. Ariko bitewe na politiki y’ivangura ya Apartheid, iri shyaka ryaje guhagarikwa muri iki gihugu. Ni bwo rero mu 1961 Nelson Mandela yashinze anayobora umutwe wa ANC witwara gisirikare wari uzwi ku izina rya Umkhonto we Sizwe, abasore n’inkumi bawugize bakangiza ibikorwa rusange n’ibya gisirikare. Ku itariki ya 5 Kanama 1962, Nelson Mandela yarafashwe arafungwa. Yakatiwe gufungwa burundu no gukora imirimo y’agahato.

Ku itariki nk’iyi mu 1990, ni bwo Nelson Mandela yarekuwe, bitegetswe na perezida w’umuzungu wayoboraga Afrika y’epfo Frederik de Klerk. Mu 1993, Nelson Mandela na Frederik de Klerk bahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel, kuko bahuje imbaraga mu kurimbura politiki y’ivangura ya Apartheid.

Ibindi byaranze itariki ya 11 Gashyantare ni ibi bikurikira:

Kuri uyu munsi mu mateka ufitanye isano n’indirimbo ya Kaberuka yaririmbwe n’Impala, itangira bavuga ko hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari (Gashyantare), ubwo umusore utivuga izina yajyanye na mugenzi we Kaberuka gusura umukobwa yari yarakunze witwaga Marita. Byaje kurangira amumutwaye, Kaberuka abana na Marita. Iyi nkuru Impala zaririmbye ni inkuru yabayeho. Kaberuka na Marita baba i Rutsiro nk’uko byatangajwe na Radio Rwanda.

Kaberuka, ubanza ibumoso na Marita uri iburyo.

Itariki ya 11 Gashyantare kandi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa bize cyangwa bakora mu birebana n’ubumenyi (siyansi).

660: Mu mateka y’Ubuyapani, bivuga ko itariki nk’iyi ari bwo uwitwa Jinmu yashinze ubwami bw’iki gihugu.

1814: Umwami Napoleon Bonaparte yatsinze Abarusiya mu rugamba rwa Montmirail.

1945: Inama ya Yalta yarasojwe, ikaba yari imaze iminsi 7 ihuriyemo Joseph Staline wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Winston Churchill w’Ubwongereza na Franklin D. Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bari bahujwe no kwigira hamwe uko uruhande barimo rwatsinda Abadage n’abari babari inyuma mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

1971: Hashyizwe umukono ku masezerano abuza ishyirwa by’ibisasu bya kirimbuzi mu nyanja ndetse no ku butaka buri munsi yazo. Yashyizweho umukono n’Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangira gukurikizwa ku itariki ya 18 Gicurasi 1972.

1975: Uwari perezida wa Madagascar Richard Ratsimandrava yarashwe n’umwe mu basirikare b’igihugu cye arapfa, nyuma y’iminsi 6 gusa agiye ku butegetsi.

1977: Mengistu Haile Mariam yafashe ubutegetsi mu gihugu cya Ethiopia.

Barbara Harris, umugore wa mbere wagizwe umusenyeri mu Itorero ry’Abangirikani ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1989: Barbara Harris yabaye umugore wa mbere wagizwe umusenyeri mu Itorero ry’Abangirikani ahitwa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2011: Uwari perezida wa Misiri Hosni Moubarak yeguye ku butegetsi, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yari imaze iminsi basaba impinduka muri iki gihugu.

2020: Bwa mbere kuva mu 2012, igisirikare cya Siriya n’abari bakiri inyuma babashije kwisubiza umuhanda witwa M5 uhuza Damas n’umurwa mukuru w’ubucuruzi Alep wo muri iki gihugu.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1981: Sonia Rolland, umukinnyi wa filime w’umufaransakazi, akaba yarabaye na Nyampinga w’igihugu cy’Ubufaransa mu 2000.

1985: William Beckett umuririmbyi w’umunyamerika na Roy Contout, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cy’Ubufaransa.

1989: Adele Haenel, umukinnyi wa filime wo mu Bufaransa.

1992: Taylor Lautner, umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Bikira Mariya abonekera i Lurude

Mu mwaka wa 1858 ni ho Papa Piyo wa IX yaciye iteka ko umukristu wese ategetswe kwemera ubutarasanywe icyaha bwa Bikira Mariya, ko impaka bamwe bakundaga kujya kuri ibyo, uzazisubira aciwe muri Kiliziya Gatolika.

Nk’uko byanditswe mu gitabo Abatagatifu  duhimbaza buri munsi, cyasohotse mu nzu y’ibitabo ya Euthymia, Diyosezi ya Butare, muri Mata 2013, ku rupapuro rwa 51 kugeza ku rwa 52, ngo hashize  imyaka ine, ku wa kane ku itariki 11 Gashyantare 1858, Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha yabonekeye umukobwa w’i Lurude mu majyepfo y’ Ubufaransa. Uwo mwana yitwaga Berenadeta Subiru (Bernadette Soubirous). Nta mashuri yari yarize, ntiyari azi no gusoma. Bikira Mariya amubonekera mu buvumo bw’uwo musozi. Amubonekera ari mwiza cyane, mu maso he hatagira uko hasa. Yari yambaye ikanzu yera de, ayikenyeje igitambaro gisa n’ikirere cy’ijuru, ku birenge bye  hakirana Roza nziza z’iribagiza.

Berenadeta akomeza kwitegereza uwo mukobwa utangaje cyane. Aho bigeze Berenadeta  afata ishapule ye arayivuga. Uwo mukobwa amutegeka kujya agaruka aho ngaho. Ku nshuro ya kabiri, ngo hari ku cyumweru tariki 14 Gashyantare1858. Berenadeta yitwaje amazi y’umugisha, kugira ngo ahinyuze, hato ataba yabonekewe na shitani. Atangiye kubonekerwa ayatera Bikira Mariya. Nuko Bikira Mariya aramusekera, yunama gato. Ku nshuro ya 16, ubwo hari ku itariki 25 werurwe 1858, Berenadeta ati : « ndagusaba ngo umbwire uwo uri we. » Nuko uwo mukobwa yubura amaso, yifata neza areba ijuru ati : « ndi utarasamanywe icyaha. » Mbere ariko yari yarabwiye Berenadeta ati : « nimwihane, nimwihane mu kigwi cy’abanyabyaha. » Ubundi ngo : «  Ndashaka ko banyubakira Kiliziya aha ngaha. » ubundi amwereka iriba batari bazi rwose ati : « Genda unywe ariya mazi kandi uyiyuhagire mu maso. » Ubundi ati : « ndashaka ko  aha ngaha hazajya haza abantu benshi cyane. » Aho  amwibwiriye, abakuru ba Kiliziya bemera ko Bikira Mariya yaje gushyira umukono ku magambo ya Papa Piyo wa IX wari uherutse kumwita nyine Utarasamanywe Icyaha. Ayo mabonekerwa yarangiye ku itariki 16 Nyakanga 1858.  Ubu i Lurude bahubatse Kiliziya nziza cyane.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here