Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 13 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 13 GASHYANTARE

Ku wa 13 Gashyantare 1961, abategetsi ba Katanga ho muri Repubulika ya Congo (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) batangaje ko Patrice Émery Lumumba wari Minisitiri w’intebe wa mbere w’iki gihugu yishwe. Uyu ariko yari yarishwe n’Ababiligi ku itariki ya 17 Mutarama 1961, bibanza guhishwa.

Patrice Lumumba afatwa nk’intwari ya mbere muri DRC, kuko yaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu cyari cyarakolonijwe n’Ababiligi. Aba bari barikubiye ubukungu bwa Congo, ku buryo abenegihugu batabubonagaho.

Nyuma yo kuba Minisitiri w’intebe wa mbere Repubulika ya Congo (icyo gihe ni ko DRC yitwaga), yagiye avuga imbwirwaruhame zivuga ibibi Ababiligi bakoze akabyamagana, akangurira Abanyekongo ko bakwiriye guharanira kugera ku byiza by’igihugu cyabo. Urugero  ni imbwirwaruhame yavuze ku munsi w’ubwigenge bw’iki gihugu (30 Kamena 1960), aho yabwiye abanyekongo ko kugera ku bwigenge bw’igihugu cyabo ari bo babiharaniye atari ubushake bw’Ababiligi.

Ibindi byaranze itariki ya 13 Gashyantare ni ibi bikurikira:

1790: Mu Bufaransa hasohotse itegeko rikuraho umugenzo wo gusezerana ukorwa n’abihaye Imana. Uku gusezerana kwaje mu kinyejana cya III, aho abihaye Imana benshi bahurizaga ku gusezerana ubukene, ubusugi no kubaha. Iri tegeko kandi ryakuyeho imiryango y’abihaye Imana, keretse abari mu burezi n’abafite inzu zita ku bababaye.

1945: Nyuma y’amezi asaga abiri barwana, Abarusiya n’Abanyarumaniya bari ku ruhande rwari ruhanganye n’Abadage mu ntambara ya kabirj y’isi yose, bafashe umujyi wa Budapest ari wo murwa mukuru wa Hongria.

Ingabo z’Abarusiya ubwo zinjiraga mu mujyi wa Budapest wo muri Hongria.

1960: Igihugu cy’Ubufaransa cyagerageje igisasu cyacyo cya mbere cya kirimbuzi, ahitwa Raggane mu butayu bwo muri Algeria. Ibi ariko byamaganywe n’amahanga.

1991: Indege ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashe mu murwa mukuru w’igihugu cya Irak ari wo Bagdad, hapfa abasivile babarirwa muri 400.

2008: Minisitiri w’intebe wa Australia Kevin Rudd yasabye imbabazi mu izina rya guverinoma, kuko abana bavukaga ku baturage gakondo b’iki gihugu n’abazungu bagiye bibwa hagati y’1869 n’1969. Aba bana bajyanwaga mu nzu zirera imfubyi, mu bigo by’abihaye Imana cyangwa mu miryango y’abazungu yemeye kubarera.

2017: Kim Jong-Nam (mukuru wa Perezida Kim Jong-Un uyobora Koreya y’amajyaru) yishwe arozwe ku kibuga cy’indege cya Kuala-Lumpur cyo muri Malaisia . Ibi byabaye nyuma yo guhunga avuga ko atishimiye imiyoborere y’igihugu cye ndetse akaba yarashinjwaga gukorana na CIA (Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika).

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1971: Jean-Marie Corbeil, umunyarwenya wo muri Canada.

1986: Jamie Murray, umukinnyi wa filime

1990: Mamadou Sakho, umukinnyi w’umufaransa.

2002: Sophia Lillis, umunyamerikakazi ukina filime.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza  UMUHIRE YORDANI  WA SAKISI (+1237)

Yordani wa Sakisi yavukiye i Borgberge bugufi ya Paderborn ho mu Budage. Amaze kwinjira mu muryango w’abadominikani, yakomeje amashuri muri kaminuza y’i Paris mu Bufaransa. Yordani yari umuhanga cyane kandi akaba umuntu ukunda gusenga. Inyigisho ze kandi zahuruzaga benshi. Nyuma y’urupfu rwa mutagatifu Dominiko, mu mwaka w’1222, yatorewe kuyobora umuryango w’abadominikani. Yordani ni we washoje umurimo ukomeye cyane mutagatifu Dominiko yari yaratangiye wo gushyiraho amategeko shingiro mu muryango w’abadominikani. Amaze  kunonosora neza amategeko y’umuryango, winjiyemo abarimu benshi b’abahanga. Igihe avuye mu rugendo muri Palestina, ku wa 13 Gashyantare 1237 Yordani yaguye mu nzira ari mu bwato bwarohamye mu nyanja ya Mediterane Papa Lewo wa XII ni we wamushyize mu rwego rw’abahire mu w’1925.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here