Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 14 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 14 GASHYANTARE

Umunsi w’itariki ya 14 Gashyantare, uzwiho kuba umunsi w’abakundana ukaba waritiriwe Mutagatifu Valantino. Inkomoko y’uyu munsi ntivugwaho rumwe, gusa abahanga mu mateka bahuriza kuri Mutagatifu Valentin w’i Terni mu Butaliyani wawitiriwe.

Kuva cyera mbere y’uko Kristo avuka, Abagereki bizihizaga ishyingirwa ry’ibigirwamana Zeus na Zera, ari zo mana z’uburumbuke mu muco wabo. Uyu munsi bawizihizaga tariki 15 z’ukwezi kwa kabiri, abakobwa n’abagore bakaba baregeraga abatambyi b’izo mana bakabakoraho ngo bigatuma bagira uburumbuke.

Muri iyo myaka, Abaroma nabo bakoraga ibirori by’uburumbuke n’urukundo byamaraga iminsi 3 bizihiza ikigirwamana Faunus (soma Fawunusi) kuva tariki 13 kugeza kuri 15 Gashyantare. Muri ibi birori, abatambyi ba Faunus bafataga abasore bakiri bato bakabarasaga mu gahanga, bagafata amaraso yabo bakayavanga n’amata bakabitambira ikigirwamana Faunus. Nyuma yaho ba basore bajyaga mu bihanda bambaye ubusa, bakajya bakubita ku bibuno by’abakobwa n’abagore bato bahuye, ibi ngo bigatuma bagira uburumbuke.

Mu kinyejana cya III nyuma ya Kristo, umwami w’abami w’Abaroma Claudius wa II yashyizeho itegeko ribuza abasore gushaka kuko yari akeneye abasirikare benshi bo kurwana mu ntambara zitandukanye yarwanaga. Bivugwa ko abagabo bato bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Mutagatifu Valantino rero witiriwe umunsi w’abakundana, yari umwepisikopi w’i Terni mu Butaliyani. Yakomeje kujya asezeranya abasore n’abakobwa, umwami abimenye aramufunga ndetse aza no kumuca umutwe.

Mu mwaka wa 495, papa Jelaze wa I yafashe icyemezo cyo gukuraho ibirori byo kwizihiza ikigirwamana Faunus, afata umunsi wa 14 Gashyantare muri ya minsi 3 awuhindura umunsi w’abakundana.

Papa Alegizanderi wa VI ni we washyize Mutagatifu Valantino mu batagatifu mu mwaka w’1496, amugira umurinzi w’abakundana.

Hagati aho mu Bwongereza, ahagana mu kinyejana cya XIV, ku itariki ya 14 Gashyantare abahatuye bakoraga ibirori by’abakundana kuko bizeraga ko ari bwo inyoni zihura ngo zororoke.

Kuri uyu munsi rero abakobwa n’abasore bahuriraga mu birori, bagatombora amazina babaga banditse ku dupapuro, babiri babiri bakinjirana bakizihiza umunsi w’abakundana bari kumwe. Ibi byaje gukwira ku mugabane w’Uburayi wose.

Buhoro buhoro uyu muco wakwiriye isi, ku itariki ya 14 Gashyantare abantu bakundana bagahana impano zitandukanye, bakabwirana amagambo meza, bagasangira kandi bagahana indabyo cyane cyane indabyo za roza zitukura.

Waje kuba umunsi w’ubucuruzi ukomeye kandi, aho abacuruzi bashakisha ibicuruzwa byihariye buri mwaka bazacuruza mu matariki abanziriza uyu munsi. Abandi bategura ibirori abakundana bakinjiramo babanje kwishyura.

Indabyo za roza z’umutuku zikunze gutangwa n’abakundana kuri uyu munsi.

Uyu munsi tariki 14 Gashyantare 2021, ni bwo bwa mbere isi yizihije umunsi w’abakundana icyorezo cya COVID-19 cyaraje. Kwizihiza uyu munsi bikaba bisaba ko abakundana bawizihiza ariko banirinda iki cyorezo.

Ibindi byaranze itariki ya 14 Gashyantare harimo ibi bikurikira:

1349: Ahitwa Strasbourg ho mu Bufaransa, Abayahudi barenga 900 bambuwe ubusa batwikwa ari bazima mu cyobo cyacukuwe mu irimbi ryaho. Abatuye uyu mujyi bishe aba Bayahudi babaziza ko ngo bishe Yesu, n’ibindi birego bitandukanye babahimbiraga.

1848: James K. Polk yabaye perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa mbere ufotorewe mu biro bye.

1859: Oregon yabaye leta ya 33 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1865: Ni bwo sheki (iyi ikoreshwa muri banki cyangwa kwishyura)

Telefone ya mbere yakozwe na Alexandre Graham Bell.

ya mbere yatangiye gukoreshwa mu gihugu cy’Ubufaransa.

1876: Alexandre Graham Bell yerekanye ibyangombwa bihamya ko ari we muntu wa mbere ukoze telefone.

1912: Arizona yabaye Leta ya 48 mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1945: Abasirikare b’Abarusiya babohoye inkambi y’abanazi ya Gross-Rosen, yafungirwagamo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abapadiri, abahamya ba Yehova, abatinganyi, imfungwa z’ibindi bihugu zabaga zafashwe, inzererezi n’abandi abanazi bavugaga ko ntacyo bamaze. Iyi nkambi yubatswe mu 1940, ariko kugeza igihe yabohorewe, yari imaze gufungirwamo abantu bagera ku bihumbi 125, abasaga ibihumbi 40 bakaba barayiguyemo. Nyuma yo kubohorwa yabaye icumbi ry’Abayahudi bari bamaze kurokoka jenoside bakorewe n’abanazi.

1976: Guverinoma ya Nigeria yemeje ko jenerali Murtala Ramat Muhammed wari uyoboye iki gihugu yishwe arashwe. Uyu ariko yari yishwe ku itariki 13 Gashyantare 1976.

2005: Abanyamerika Chad Hurley na Jewed Karim bafatanije n’umugabo ukomoka muri Taiwan  ari we Steve Chen batangije urubuga nkoranyambaga rwa Youtube.

2018: Perezida Jacob Zuma wa Afrika y’epfo yeguye ku buyobozi bw’iki gihugu nyuma yo gushinjwa ruswa, gukoresha nabi umutungo w’igihugu no gufata ku ngufu abagore.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:

1978: Richard Hamilton, umukinnyi w’umupira w’amaboko wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1983: Bacary Sagna, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1987: Scott Dann, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bwongereza.

1990: Fanny Cavallo, umufaransakazi ukina umupira w’umupira w’amaboko wa Basketball.

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Kuri iyi tariki ya 14 Gashyantare, Kiliziya Gatolika yizihiza abatagatifu babiri bitwa izina rya Valantini. Valentino w’i Roma wari umupadiri na Valantino w’i Terni bakunze kwitiranya na Valentini w’i Roma.

Valantino, umwepiskopi  wa Terni mu Butaliyani, yabayeho mu kinyejana cya III, akaba yatishwe ku ngoma y’umwami w’abami witwaga Claudius II.

Mu kinyejana cya III, umwami w’abami Claudius yaje gushyiraho itegeko ribuza abasore n’inkumi gushyingirwa kugira ngo abone abasore benshi bajya ku rugamba mu ntambara. Nyuma y’iryo tegeko, Valantini w’i Terni we yarirenzeho akomeza gushyingira abakirisitu, maze iyo nkuru igera ibwami ko Valantini ashyingira abakirisitu. Umwami Claudius ategeka ko bamufunga.

Igihe yari afunze, yaje guhura n’umukobwa w’ushinzwe uburoko. Uwo mukobwa  Yuliya yabanaga n’ubumuga bwo kutabona. Yaje kuganira na Valantini wari mu buroko, amusaba kumugenekereza uko isi iteye, undi arabimubwira. Uyu mukobwa yihaye umukoro wo kujya agemurira amafunguro. Bivugwa ko umunsi umwe ku mugoroba amugemuriye,  umucyo winjiye mu cyumba Yuliya yari arimo agahumuka. Iyi nkuru igeze ku mwami Claudius II yahise atanga itegeko ryo guga igihanga Valantino. Nguko uko Mutagatifu Valantino yishwe muri 269.

Abandi batagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none ni Mutagatifu Sirilo w’i Tesaloniki na mukuru we Metodi.

Olive UWERA   

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here