Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 17 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 17 WERURWE

Ku itariki ya 17 Werurwe 1980, ubwo abanyeshuri bo muri Mali bigaragambyaga basaba ko bagenzi babo bo mu mujyi wa Segou bafunzwe bazira kwigaragambya barekurwa, umunyeshuri wari ukuriye Ihuriro ry’abanyeshuri mu gihugu witwa Abdoul Karim Camara bakundaga kwita Cabral yafashwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu (cyari kiyobowe na Moussa Traoré) akorerwa iyicarubozo, nyuma aza kwicwa. Kuri ubu iyi tariki yizihizwa muri Mali nk’umunsi wo guharanira demokarasi.

Imyigaragambyo y’abanyeshuri yari yaratangiye kugaragara mu 1977 hirya no hino mu bice bigize Mali, aba banyeshuri bakaba baravugaga ko badashaka ubuyobozi bwa Moussa Traoré wayoboraga iki gihugu. Ubwo Abdoul Karim Camara yafatwaga, abanyeshuri bo mu murwa mukuru wa Mali ari wo Bamako bigaragambyaga basaba ko bagenzi babo bo mu mujyi wa Segou bafunzwe barekurwa. Aba bari bafunzwe muri Gashyantare 1980, bafatiwe mu myigaragambyo ya Segou.

Abdoul Karim Camara, wari ukuriye Ihuriro ry’abanyeshuri muri Mali. Yishwe azira ko aba banyeshuri bigaragsmbije bamagana Moussa Traoré.

Ibindi byaranze itariki ya 17 Werurwe mu mateka

-44 : Inteko ishinga amategeko y’Abaroma yatoye itegeko rivuga ko abishe jenerali Jules Cesar wayoboraga Roma n’ibihugu yigaruriye batazabiryozwa. Jules Cesar yari yishwe ku itariki ya 15 Werurwe muri 44 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu Kristo, ubwo yari mu birori byo kwizihiza ikigirwamana cya Mars. Yishwe n’agatsiko k’abasenateri kitwaga Liberatores. Aba basenateri bari bayobowe na Marcus Junius Brutus ndetse na Caius Cassius Longinus bakaba baramwishe kuko bari bafite ubwoba ko aziyimika nk’umwami akagira ububasha bwinshi.

1431 : Papa Eugène wa IV yatorewe uwo murimo.

1800: Mu Butaliyani, umunyabwenge Alessandro Volta yagerageje bwa mbere ibuye ritanga ingufu z’amashanyarazi yiyitiriye rirakora.

1808 : Napoleon wa I w’Ubufaransa yashyizeho impamyabumenyi y’amashuri makuru k’uyarangije. Iyi mpamyabumenyi yashyizweho ubwo hafungurwaga Kaminuza y’Ubufaransa.

1825 : Mu birwa bya Caraïbes, igice cyari gituwe n’abanya Espagne mu kirwa cya Saint-Domingue cyatangaje ko kibaye igihugu kigenga, kitwa Repubulika y’Abadominikani.

1883 : Umuhanga Karl Marx yashyinguwe i Londres mu Bwongereza. Yari umuhanga mu mitekerereze, mu mateka, mu bukungu, mu mibereho y’abantu akaba n’umunyamakuru. Uyu kandi yari ashyigikiye politiki ya gikomunisiti.

Umuhanga mu mitekerereze Karl Marx.

1931 : Mu Budage, Musenyeri wa Paderborn yavuze ko abagatolika bagiye mu ishyaka ry’abanazi atari abakirisitu nyakuri.

1969 : Golda Meir yagizwe minisitiri w’intebe wa Isiraheli, aba umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya muri iki gihugu.

Golda Meir, umugore wa mbere wabaye minisitiri w’intebe wa Isiraheli.

2020 : Igihugu cy’Ubufaransa kinjiye muri gahunda ya Guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1980 : Katie Morgan, umunyamerikakazi ukina filime.

1982 : Yves-Matthieu Dafreville, umufaransa ukina umukino wa judo (gutegana).

1985: Alexis Thébaux, umufaransa ukina umupira w’amaguru.

    Alexis Thébaux, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

1987: Zhao Jin, umushunwakazi ukina umukino wo koga.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Patrisi

Patrisi (Patrick cyangwa Patrice) yavukiye mu gihugu cya Gole (Gaule) ari bwo Bufaransa bw’icyo gihe, hagati ya 373 na 390. Yakomokaga mu muryango w’abaromani. Amaze gukura yinjiye mu bamonaki ba Mutagatifu Maritini, aza guhabwa ubusaseridoti.

Amaze kubuhabwa yagiye i Roma Papa amugira umwepisikopi amwohereza kwamamaza Inkuru Nziza mu gihugu cya Irlande. Aha yahakoze umurimo munini, abatiza benshi atora n’abawumufasha. Yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 461.

Olive Uwera

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here