Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 19 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 19 GASHYANTARE

Ku itariki ya 19 Gashyantare 1788, mu Bufaransa hashinzwe Umuryango w’inshuti z’Abirabura (Société des amis des Noirs), akaba ari wo muryango wa mbere warwanyaga ubucakara mu Bufaransa.

Uyu muryango waharaniraga ko abazungu n’abirabura bareshya, ukarwanya ubucakara n’icuruzwa ry’abirabura.

Umuryango Inshuti z’abirabura washinzwe n’abafaransa Jacques Pierre Brissot, Étienne Clavière na Henri Grégoire, barebeye ku wundi wo mu Bwongereza rwanyaga icuruzwa ry’abirabura wari umaze umwaka umwe ushinzwe. Umwongereza wawushinze Thomas Clarkson yari maze iminsi atumiye Jacques Pierre Brissot mu nama zawo.

Umuryango Inshuti z’abirabura wagiye wandika inkuru nyinshi mu bitangazamuru zerekana ko abantu bose bareshya hatagendewe ku ibara ry’uruhu. Ibi byaje gutuma ku itariki ya 4 Mata 1792 mu Bufaransa hasohoka itegeko rivuga ko abazungu n’abirabura bareshya.

Ibindi byaranze itariki ya 19 Gashyantare mu mateka

356: Umwami w’abami w’Abaroma Constance wa II yashyizeho itegeko ribuza gutambira ibitambo ibigirwamana, uryishe akicwa. Uyu mwami yanategetse ko insengero zose z’ibigirwamana zifungwa.

1600: Ikurunga cya Huaynaputina cyo muri Perou cyararutse. Iki kirunga gifite ubutumburuke bwa metero 4850, cyarutse bwa mbere kuva tariki ya 19 Gashyantare 1600 kugeza mu ntangiriro ya Werurwe uyu mwaka, kica abantu basaga 1500.

1913: Pedro Lascuráin Paredes yabaye perezida wa Mexique mu gihe kiri munsi y’umunsi umwe. Ubwo Jenerali Victoriano Huerta wo muri Mexique yahirikaga ubutegetsi bwa perezida wari uriho Francisco Madero, yahise ashyiraho Pedro Lascuráin Paredes.

Perezida Pedro Lascuráin Paredes yamaze ku butegetsi bwa Mexique igice cy’umunsi, ku itariki 19 Gashyantare 1913.

Uwo munsi ku itariki 18 Gashyantare 1913, perezida Lascuráin yahise ashyira jenerali Victoriano Huerta ku mwanya wa perezida w’urukiko rw’ikirenga rwa Mexique, hanyuma yegura ku mwanya w’umukuru w’iki gihugu. Hakurikijwe amategeko y’iki gihugu, jenerali Victoriano Huerta yahise aba umukuru w’igihugu kuko amategeko yavugaga ko iyo perezida adahari asimburwa na Perezida w’urukiko rw’igihugu.

1948: Mu Bubiligi hatowe itegeko rihesha abagore uburenganzira bwo gutora bungana n’ubw’abagabo.

1995: Tommy Lee (umucuranzi ucuranga injyana ya rock) na Pamela Anderson (umunyamideri akaba n’umukinnyi wa filime) basezeranye kubana akaramata. Ubukwe bwabo bwabereye ku mazi, Pamela akaba yari yambaye utwenda two kogana.

2008: Fidel Castro yatangaje ko avuye ku mwanya wa Perezida wa Cuba, nyuma y’imyaka 32 ayobora iki gihugu. Yahise asimburwa na murumuna we Raúl Castro.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1983: Pierre Ebede, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cameroun.

1986: Marta Vieira da Silva, umugore ukina umupira w’amaguru wo muri Brezil.

1987: Anouar Toubali, umufaransa ukina filime.

2000: Sandy Baltimore, umufaransakazi ukina umupira w’amaguru.

Sandy Baltimore, umufaransakazi ukina umupira w’amaguru.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Gabin

Umusaseridoti Gabini yari umupadiri. Yavukanaga na Papa Mutagatifu Gayiyusi, akaba kandi se wa mutagatifu Suzana. Yamaze igihe kirekire mu buroko, hakaba ari na ho yaguye, yishwe azira ukwemera gutagatifu. Hari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani. Gabini kandi yari mwenewabo w’umwami w’abami Diyoklesiyani. Akaba yarigeze kuba umusenateri i Roma. Igihe afashwe, n’umukobwa we Suzana yarafashwe, bafungirwa hamwe. Suzana yiciwe mu maso ya se, kuko yari yanze kuba umugore w’umuhungu wa Diyoklesiyani. N’ubwo yari mwenewabo wa Diyoklesiyani kandi akaba yari umusenateri, ntacyo urwo rwego rwamurengeyeho. Urwo rubanza rwicishije Suzana rwabaye ku itariki 11 Kanama 295. Nyuma yaho Gabini yasubijwe mu buroko, aribagirana yicwa n’inzara n’inyota. Yashyinguwe muri bazilika yaragijwe Mutagatifu Suzana i Roma.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here