Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 19 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 19 WERURWE

Ku itariki ya 19 Werurwe 2011, ingabo z’amahanga zateye Libiya zigiye gushyira mu bikorwa umwanzuro w‘1973 w’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye wemereraga ibihugu bibishaka kujya muri Libiya gutabara abaturage bari bari mu myivumbagatanyo bamagana ubutegetsi bwa Mouammar Kadhafi.

Ibihugu byohereje ingabo kurwana muri Libiya ni Ubufaransa, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada n’ingabo z’umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN). Uru rugamba rwarangiye ku itariki ya 31 Ukwakira 2011.

Mouammar Kadhafi yayoboye Libiya kuva mu 1977 kugeza mu 2011.

Ibindi byaranze itariki ya 19 Werurwe mu mateka

1227 : Ugolino de Anagni yatorewe kuba papa yitwa papa Grégoire wa IX.

1447 : Papa Nicolas wa V yatangiye imirimo yo kuba papa.

1687 : Umushakashatsi René-Robert Cavelier de la Salle yishwe n’abo yari ari kumwe nabo mu rugendo ubwo yajyaga gushakisha isoko y’uruzi rwa Mississippi.

1823 : Agustín de Iturbide wari umwami wa Mexique yemeye guhara ubwami nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yari iyobowe na jenerali Santa Anna wo mu ngabo ze. Uyu mujenerali Santa Anna yahise aba perezida wa Mexique.

1945 : Adolf Hitler yatanze itegeko ryiswe Néron mu mateka, ryategekaga gusenya ibikorwa remezo byo mu Budage. Ibi yabikoze kuko ingabo bari bahanganye mu ntambara ya kabiri y’isi yose zari zinjiye mu Budage, kugira ngo zitazabyifashisha.

2000 : Abdoulaye Wade yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Senegal.

2003: Mahmoud Abbas yabaye minisitiri w’intebe wa Palestine.

2013: Papa François yatangiye imirimo ye kuri uyu mwanya w’ubupapa.

2019: Umunyamibare Karen Uhlenbeck wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahawe igihembo cya Nobel, aba umugore wa mbere uhawe iki gihembo.

Umunyamibare Karen Uhlenbeck, ni we mugore wa mbere wahawe igihembo cya Nobel mu 2019.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1947 : Glenn Close, umunyamerikakazi ukina filime.

1954 : Jill Abramson, umunyamakurukazi wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

1955 : Bruce Willis, umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bruce Willis, umunyamerika ukina filime.

1978 : Gabriel Heinze, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Yozefu

Yozefu umubaji w’i Nazareti yagizwe umurinzi w’ababaji na Kiliziya Gatolika. Ni umugabo wa Bikira Mariya akaba n’umurinzi wa Yezu.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here