Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 20 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 20 GASHYANTARE

Itariki nk’iyi mu 2011, mu gihugu cya Maroc hatangiye imyigaragambyo ikomeye yabereye muri perefegitura 53 zo muri iki gihugu, ikaba yarahuriyemo abantu babarirwa mu bihumbi 370. Abigaragambyaga basabaga impinduka mu bya politiki, kugabanya ububasha bw’umwami agasangira ubuyobozi n’abandi. Ikindi, bigaragambyaga bamaganaga akarengane na ruswa.

Iyi myigaragambyo yabaye mu ituze n’ikinyabupfura, ariko nyuma yayo hari insoresore zayitwaje zijya kwiba, ndetse zitwika ibikorwa bimwe na bimwe mu mijyi ya Al Hoceima, Nador, Tanger, Teouan na Larache. Iyi myigaragambyo kandi yari ishyigikiwe n’Umutwe w’Abayisiramu witwa Al Adl Wal Ihsane n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.

Ubwo umwami Muhammed VI wa Maroc yajyaga ku butegetsi mu 1999, yari yasezeranije abaturage be ko azazana impinduka mu miyoborere, ubwami bwe bukazamo demokarasi kandi agateza imbere uburenganzira bw’umugore.

Nk’umusaruro w’iyi myigaragambyo, ku itariki 3 Werurwe 2011 umwami yavuze ko ashyizeho komisiyo yo gutegura itegeko nshinga ririmo impinduka mu miyoborere uko abaturage be babyifuzaga. Kuri 30 Werurwe 2011, abantu bongeye kwigaragambya bavuga ko ibizakorwa n’iyi komisiyo batabyizeye, ariko polisi irabatatanya. Muri uyu mwaka wa 2011, abantu bakomeje kwigaragambya ariko ntibyagira icyo bitanga, n’impinduka bifuzaga ntibazibona. Buhoro buhoro bacika intege.

Umwami Muhammed VI wa Maroc.

Ibindi byaranze itariki ya 20 Gashyantare mu mateka

1631: Ibikomangoma by’abaporoso byo mu Budage byiyunze n’umwami wa Suwede Gustave wa II Adolphe kugira ngo bafatanye kurwanya Intambara y’imyaka 30. Iyi ntambara yabaye kuva mu 1618 kugeza mu 1648, yahanganishije Abaporoso n’abagatolika bo ku mugabane w’Uburayi, ikaba yaratangijwe n’abaporoso bo muri Espagne barwana na Roma. Buhoro buhoro ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi byagiye biyinjiramo.

1916: Ingabo z’Abadage zari zisigaye mu gace ka Cameroun kitwa Mora, zemeye ko zitsinzwe n’uruhande rw’ibihugu bari bahanganye mu ntambara ya mbere y’isi yose.  Aka ni ko gace ka nyuma ka Cameroun Abadage bari basigayemo.

1933: Umushinga wo guhindura itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya 21, hagakurwamo itegeko ribuza inzoga wagejejwe mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

1935: Caroline Mikkelsen yabaye umugore wa mbere wakandagije ikirenge ku mugabane wa Antarctique (soma Antaragitika).

Caroline Mikkelsen, umugore wa mbere wageze ku mugabane wa Antarctique.

1938: Anthony Eden wari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza yeguye ku mirimo ye kuko atari ashyigikiye politiki yo kugusha neza Adolf Hitler  yari yatangijwe na minisitiri w’intebe Neville Chamberlain. Ibi yabikoraga kugira ngo Ubudage butazabatera.

1967: Perezida wa Indonesia Sukarno yeguriye ububasha bwose yari afite jenerali Sueharto, asigaraga izina ryo kwitwa perezida gusa.

1972: Colonel Kadhafi yokeje igitutu igihugu cya Espagne akibwira ko azagitera kugira ngo yigarurire Sahara y’amajyaruguru.

1988: Ibirori bya Rio byabaye muri uyu mwaka byaje guhinduka agahinda kuko imyuzure ikomeye n’inkangu byateye aho ibi birori byaberaga hagapfa abantu 275, abandi ibihumbi 12 bagasigara batagira aho kuba muri Leta ya Rio de Janeiro. Ibi birori bimara iminsi ine ibanziriza umunsi wo gusigwa ivu, ari wo utangira igisibo.

2002: Nyuma y’iminsi 5 y’ibitero by’ubwiyahuzi byari yaguyemo abayisiraheli 6 bo muri Cisjordanie ku itariki 19 Gashyantare 2002, igisirikare cya Isiraheli cyarashe ibisasu ahitwa Naplouse, akaba ari inshuro ya mbere iki gihugu cyari kirashe ku biro bya Yasser Arafat biri i Gaza, abanyapalestine 15 bahasiga ubuzima.

2014: Inteko ishinga amategeko y’Ubuhinde yemeje ishingwa rya Leta ya 29 ari yo Télangana, bagabanijemo kabiri Leta ya Andhra Pradesh.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:

1970: Natacha Lindinger, umukinnyi wa filime w’umufaransakazi.

1974: Ophelie Winter, umuririmbyi, umukinnyi wa filime n’umunyamideri wo mu Bufaransa.

1987: Miles Teller, umukinnyi wa filime w’umunyamerika

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none:

Mutagatifu Amata (+1252)
Amata (Aimée) w’i Asizi yavutse ahagagana mu mwaka w’1200. Mutagatifu Klara wa Asizi yari amubereye nyina wabo. Abantu bo mu gihe cye bavugaga ko akiri muto yari yaratwawe cyane n’amaraha y’isi. Umunsi umwe, igihe yari yagiye gusura Klara (wari warakurikiye mutagatifu Fransisiko) mu kigo cyaragijwe mutagatifu Damiyani, yafashe icyemezo cyo kuba na we umubikira, ahera ko aguma aho, ntiyasubira iwabo ngo asezere ababyeyi be, ababwire iby’uwo muhamagaro. Nuko mu w’1213 yinjira mu babikira b’Abaklarisa. Guhera ubwo yatangiye kujya yibabaza bikomeye kandi akanigomwa kenshi amafunguro. Yaje kurwara, nuko mutagatifu Klara amukiza inkorora yari imaze amezi 13, abigirishije ikimenyetso cy’umusaraba. Yitabye Imana mu w’1252.

Olive UWERA  

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here