Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 21 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 21 WERURWE

Ku itariki ya 21 Werurwe 1965, Martin Luther King yatangije urugendo rw’iminsi itanu ari kumwe n’abantu ibihumbi 8 bari bafatanije guharanira uburenganzira bw’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uru rugendo barutangiriye ahitwa Selma muri Leta ya Alabama bagana ahitwa Birmingham. Kimwe n’izindi Martin Luther Kinga yakoze, rwari rugamije kwamagana akarengane abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakorerwaga.

Martin Luther King na bagenzi be ubwo batangiraga urugendo rw’iminsi 5 bava Selma bagana Birmingham.

Martin Luther King yari umupasitiri mu Itorero ry’Ababatisita. Yaharaniye ko umwirabura wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agira uburenganzira bungana n’ubw’umuzungu muri iki gihugu. Ndetse yaje no kubizira araswa ari Memphis aho yari yagiye gukora urugendo rw’amahoro n’abirabura bakoreraga mu nganda zaho bahembwa umushahara w’intica ntikize.

Ibindi byaranze itariki ya 21 Werurwe mu mateka

1349: Abayahudi benshi bari batuye ahitwa Erfut bishwe n’abaturage bari batuye mu nkengero z’umujyi wabo, bashinjwa kuba ari bo bazanye ubushita muri iyo myaka bwari icyorezo.

1556: Ahitwa Oxford mu Bwongereza, arikipisikopi wa Canterbury witwa Thomas Cranmer yishwe atwitswe azira ko yashatse kuzana impinduka atumvikanagaho na Kiliziya Gatolika.

1788: Muri Leta ya Nouvelle-Orléans yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inkongi y’umuriro yatwitse inyubako 856.

1829: Umutingito ukomeye wahitanye abantu basaga ibihumbi 6 muri Espagne.

1935: Ubuperesi bwahinduye iziba bwitwa Iran.

1937: Habaye ubwicanyi bwa Ponce ho muri Porto Rico. Bwabaye ubwo abayoboke b’ishyaka rya Porto Rico bakoraga urugendo rw’amahoro bibuka icibwa ry’ubucakara muri Porto Rico mu 1873 banamagana ifungwa ry’unuyobozi w’ishyaka ryabo de son dirigeant Pedro Albizu Campos. Ubu bwicanyi bwahitanye abantu 21, abandi barenga 200 barakomereka.

1943: Uwitwa Rudilf-Christoph Von Gerdorff yagerageje kwica Adolf Hitler mu gitero cy’ubwiyahuzi ariko ntibyamukundira kuko Hitler yahise asohoka mu nzu byari byateguriwemo ibisasu bitaraturika.

1960: I Sharpeville, Polisi y’Afrika y’epfo yarashe ku baturage b’abirabura bigaragambyaga bamagana impushya z’inzira basabwaga ngo batembere mu gihugu cyabo, hapfamo abantu 69, abasaga 150 barakomereka. Ibi byakorwaga mu gihe hari politiki yavanguraga abirabura n’abazungu ya Apartheid.

Urwibutso rwa Sharpeville rushyinguyemo abantu 69 bahapfiriye.

1963: Gereza ya Alcatraz yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yarafunzwe. Iyi gereza yari iri mu nyanja ya Pasifika.

Gereza ya Alcatraz yari iri mu nyanja ya Pasifika.

1990 : Namibiya yabonye ubwigenge.

2006 : Ni bwo urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangijwe.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1978 : Rani Mukherjee, umuhindekazi ukina filime.

1981 : Pauline Lefèvre, umushyushyarugamba kuri televiziyo ukomoka mu Bufaransa.

1989 : Jordi Alba, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne.

1991 : Antoine Griezmann, umufaransa ukina umupira w’amaguru.

Antoine Griezmann, umufaransa ukina umupira w’amaguru.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza : Umuhire Klemensiya (+1176)

Klemensiya (Clémence) w’ahitwa Öhren (Oreni) yari umukirisitukazi w’intangarugero. Yari umukobwa w’igikomangoma Adolufe Hohenberg (Hoheniberigi). Umugabo we witwaga Spanheim (Spanihayimu) amaze gupfa, Klemensiya yafashe ibyo atunze byose, abiha abakene, nuko ajya kwiha Imana mu muryango w’ababikira ba mutagatitu Benedigito (Ababenedigitina), mu kigo cy’ababikira cy’ahitwa Oehren hafi y’umjyi witwa Treve mu ntara ya Renaniya (Rhenanie) mu gihugu cy’Ubudage. Hari mu mwaka w’1149. Yitabye Imana mu mwaka w’1176. Yari azwiho kuba intangarugero mu kurangwa n’ubugwaneza.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here