Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 22 WERURWE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 22 WERURWE

Itariki nk’iyi mu mateka mu 1622, muri Amerika habaye ubwicanyi aho Abahinde gakondo bo mu bwoko bw’aba Powhatansp bishe abakoloni b’Abongereza bagera kuri
347.

Ubu bwicanyi bwabereye mu mirima y’itabi ya Jamestown (ubu ni muri Leta ya Virijiniya), yari ifitwe n’abakoloni b’Abongereza bari barambuye ubutaka abahinde b’aba Powhatansp bikurura umwuka mubi hagati y’aba bazungu n’abahinde.

Ibindi byaranze itariki ya 22 Werurwe mu mateka

238: Golden II yabaye umwami w’Abaroma.

1784: Ikibumbano cy’imana y’abahinde Bouddha cyarimuwe gikurwa mu nzu bagisengeramo yitwa Wat Arun kijyanwa mu yitwa Wat Phra Kaeo.

1841: Mu Bufaransa hasohotse itegeko ribuza abana bafite munsi y’imyaka 8 gukora akazi.

1935: Ubudage bwabaye igihugu cya mbere cyashyizeho gahunda ihoraho ya televiziyo n’ubwo muri icyo gihe i Berlin abaturage bari bafite inyakiramashusho babarirwaga mu 1000. Iyi gahunda yashyizweho kugira ngo berekane imikino ya olempike yari irimo kuhabera.

1987: Igisirikare cya Cadi cyisubije agace ka Ouadi-Doum kari karatwawe na Libiya mu ntambara yiswe Toyota.

1993: Bwa mbere mu mateka, isi yizihije umunsi mukuru w’amazi.

2000: Nyuma yo gusoma ubutaka bwa Yerusalemu ari kumwe na Yasser Arafat, Papa Yohani wa II yakomereje urugendo rwe muri Palestine.

2010: Ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe iteganyagihe cyavuze ko umwaka wa 2009 wabaye umwaka wa 5 warushije indi gushyuha kuva mu 1850.

2016: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 32 mu Bubiligi, abandi 340 barakomereka.

2017: i Londres mu Bwongereza habereye igitero cy’ubwiyahuzi gihitana abantu 4 abandi 40 barakomereka.

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki

1973: Reese Witherspoon, umunyamerikakazi ukina filime.

1984:Zhang Zlin, umunyamideri wanabaye Nyampinga w’Ubushinwa mu 2007.

Zhang Zlin, wabaye Nyampinga w’Ubushinwa mu 2007.

1987: Ludovic Sané, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufarabsa ufite inkomoko muri Senegal.

1999: Mick Schumacher, umudage w’umuhanga mu masiganwa hakoreshejwe amamodoka.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza : Mutagatifu Leya

Yari umupfakazi w’umuromanikazi wakurikiranye inyigisho ntagatifu za mutagatifu Jerome. Yapfuye muri 384.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here