Home AMAKURU ACUKUMBUYE UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 23 GASHYANTARE

UYU MUNSI MU MATEKA: ITARIKI YA 23 GASHYANTARE

Ku itariki ya 23 Gashyantare 1455, ni bwo Bibiliya ya mbere yasohotse ari na cyo gitabo cya mbere cyo ku mugabane w’Uburayi, icapirwa ahitwa Mayence mu Budage.

Iyi bibiliya yacapwe bwa mbere ni iyari yarahinduwe mu kilatini, ikaba yarasohotse hifashishijwe icapiro ryakozwe n’umudage Johannes Gutenberg.

Johannes Gutenberg afatanije na bagenzi be Johann Fust na Pierre Schoeffer bari  batangiye gucapa iyi Bibiliya kuva mu 1452 bayisoza ku itariki nk’iyi mu 1455. Bakoreshaga uburyo bwo gutondeka inyuguti imwe ku yindi.

Ibindi byaranze itariki ya 23 mu mateka

303: Kiliziya ya Nicomédie yasenywe n’umwami w’Abaroma Diyokilete, ndetse anatangira gutoteza abakristu.  Uyu yabategekaga gusenga imana z’abaroma, babyanga bagafungwa cyangwa bakicwa.

1130: Ni bwo Papa Innocent wa II yatangiye imirimo ye kuri uyu mwanya.

1574: Hatangiye intambara ya 5 y’amadini mu Bufaransa, imwe mu ntambara 8 nk’izi zahanganishije abagatolika n’abaporoso muri iki gihugu.

1903: Igihugu cya Cuba cyakodesheje burundu ubutaka bwa Guantánamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1904: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zegukakanye ubunigo bwa Panama zitanze miliyoni 10 z’amadolari.

1943: Ikirunga cya Paricutin cyo muri Mexique cyafashe ishusho nyuma yo kumara imyaka icyenda kiruka. Ni ukuvuga ko mbere hari agasozi gato, mu buryo butunguranye ka gasozi gatangira kuruka, bimara imyaka 9, biza kurangira kibaye ikirunga kinini.

2002: Uwahoze ari umusenateri wo muri Colombia Madamu Ingrid n’undi witwa Clara Rojas, bashimuswe n’inyeshyamba ziharanira kubohoza Colombia (FARC).

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:

1983: Emily Blunt, umukinnyi wa filime wo mu Bwongereza.

Emily Blunt, umwongerezakazi ukina filime.

1989: Jérémy Pied, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa.

2005: Félix Bossuet, umufaransa ukina filime.

2012: Estelle wa Suède, igikomangoma cyo muri Suède.

Umutagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza none: Mutagatifu Polikarpo (70-167)

Polikarpo yavukiye muri Aziya. Ni umwe mu bepiskopi babaye ibirangirire mu ntangiriro za Kiliziya. Yari umwigishwa wa Yohani Intumwa. Nuko Yohani atora Polikarpo amugira umwepiskopi wa Smirni, muri Turkiya y’ubu, ahamamariza Inkuru Nziza.

Mu gihe abakristu bari batangiye gutotezwa, Polikarpo bamujyanye imbere y’umucamaza amutegeka kuvuma Kristo, undi amusubiza ko atamuvuma kandi yaramukoreye imyaka 38 akamwitura ineza gusa.

Umucamanza ngo yumve ayo magambo ararakara cyane, ni bwo ategetse ko bamujugunya mu itanura ryatuye cyane. Bashatse kumuzirika, Polikaripo arababwira ati : «Mwikwirushya mumboha ; Kristu mpowe aramfasha ubwe, sindi bwinyagambure na gato ». Nuko yubura amaso arasenga; bamujugunya mu itanura aririmbira Imana.

Olive UWERA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here